skol
fortebet

Sena ya DRC yambuye Joseph Kabila ubudahangarwa

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo idasanzwe ya Sena yari ifite inshingano zo gusuzuma ubusabe bwo kwambura Joseph Kabila wayoboye icyo gihugu ubudahangarwa, yafashe umwanzuro wo kubumukuraho, kugira ngo atangire gukurikiranwa mu nkiko ku byaha ashinjwa n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Sponsored Ad

Ni umwanzuro iyo Komisiyo yafashe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025, nyuma y’itora ryabaye mu ibanga, aho abari bayigize uko ari 40, bose batuye bashyigikira icyo cyemezo cyo kwambura ubudahangarwa, Joseph Kabila, usanzwe ari n’umusenateri uhoraho nyuma yo kuva ku butegetsi.

Nyuma y’uyu mwanzuro watowe n’iyi komisiyo idasanzwe, hategerejwe umwanzuro wa nyuma uzafatwa n’Inteko Rusange kugira ngo bibone gushyirwa mu bikorwa.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC ni bwo bwasabye Sena kwambura Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo butangire bumukurikirane. Bumushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ni ibyaha bihuzwa n’uruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata. Leta ya RDC yagaragaje ko uru ruzinduko rushimangira ibimenyetso by’uko ari mu bayobozi b’iri huriro.

Tariki ya 15 Gicurasi, Abasenateri barateranye kugira ngo bafate icyemezo ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, ariko bananirwa kumvikana bitewe n’uko hari abagaragaje ko uwabaye Perezida adakwiye kwamburwa ubudahangarwa hatabanje kuba itora ry’Inteko yose. Bafashe umwanzuro wo gushyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubu busabe.

Iyi Komisiyo igizwe n’Abasenateri 40 bahagarariye intara zose z’igihugu n’amashyaka yose ari muri Sena. Iyobowe na Christophe Lutundula wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, akaba umwe mu banyapolitiki bafashe iya mbere mu gushinja Kabila kugambanira igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa