skol
fortebet

RDC: M23 irashinjwa gushaka kwinjiza urubyiruko rwo muri Uganda mu mutwe wayo

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wafashe igice cya Bunagana gihuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda, urashinjwa kureshya urubyiruko rudafite akazi rwo muri Uganda bagafatanya intambara babizeza kuzabaha ibifite agaciro.

Sponsored Ad

Inzego z’ubutasi mu karere ka Kisoro, zatangaje ko zifite amakuru yizewe ko abarwanyi ba M23 batangiye kujya mu bice birimo impunzi z’abanyekongo muri iki gihugu, bakabizeza ko bazabafasha nibinjira mu ntambara.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko abategetsi muri Kisoro basabye ababyeyi babo kuba maso, kandi bakamenya aho abana bari n’ibyo bahugiyemo, kuko M23 ishaka kubashora mu ntambara muri Congo kandi itagaragara nk’izarangira mu myaka ya vuba.

Abategetsi muri aka karere bavuze ko umugande uzajya muri M23 agafatirwa ku rugamba azabaga akifasha, kuko nta muturage leta izohereza muri iyi ntambara.

Uduce byamenyekanye ko M23 iri gushakamo abarwanyi turimo Rukundo, Muramba, Nyarubuye na Busanza muri Uganda ahegereye Bunagana.

Sara Nyirabashitsi Mateke, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’urubyiruko, yavuze ko hari uwamuhaye amakuru ko muri Kisoro hari ababyeyi, bari guhabwa amafaranga yo kubatunga kubera ubukene babamo, bakemera gutanga abana babo ngo bajye kurwana ku ruhande rwa M23.

Gusa ngo hari urubyiruko muri Kisoro ruvuga ko rwikundira M23 kuko ngo yigaragaje nk’umucunguzi w’abaturage, ariko ngo kuba yarafashe Bunagana byishe ubucuruzi bwari butunze benshi muri Uganda. Umuvugizi wa M23 ntiyahawe umwanya muri iki kinyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa