skol
fortebet

RDC: Minisitiri w’Ubutabera ntiyorohewe

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Saturday 17, Aug 2024

RDC: Minisitiri w'Ubutabera ntiyorohewe

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Constant Mutamba ntiyorohewe n’abacamanza bamushinja kwica akazi.

Abamunenga ni abacamanza baturuka mu rugaga rw’abacamanza bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, SYNAMAC.

Uru rugaga rusobanura ko rutemeranya n’amavugurura yashyizweho n’uyu minisitiri w’ubutabera, kuko ngo abangamira akazi bakora.

Ni nyuma y’uko yaherukaga gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorere y’abacamanza, asobanura ko izafasha igihugu guca akajagari kari mu rwego rw’ubucamanza, bashinjwa ibyaha birimo ruswa no kurenganya abaturage.

Minisitiri Mutamba ntiyemeranya n’aba bacamanza ku byo bamushinja kuko ngo aya mavugurura yahawe umugisha, na Perezida Félix Tshisekedi kuko yayashimye kandi ngo akazanakomeza.

Yagize ati: " Aya mavugurura azakomeza kugeza ubwo abaturage bazaba banyuzwe n’ubutabera. Imiyoborere ya kajagari izahita icika burundu.

Abacamanza bahurije kukuba ngo Mutamba ashaka kugaragaza ko aba bacamanza aribo nyirabayazana w’ibibazo biri mu butabera bwa Congo , nyamara ngo ariwe wakabaye yisuzuma. Bavuga ko Minisiteri ayoboye ariyo ifite ikibazo.

Bagize bati: " Iyo ubutabera burwaye, abafite aho bahurira na bwo bose barimo na minisitiri w’ubutabera baba barwaye.”

Aba bacamanza bavuga ko minisitiri atakabaye asimbura inkiko ngo ashyireho komisiyo zigenzura ibikorwa by’abacamanza kuko bihabanye n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa