skol
fortebet

RDC mu biganiro byo kugura izindi ‘drones’ zo kwivuna M23

Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje ibiganiro n’ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe gutumiza no kohereza mu mahanga indege, Catic, kugira ngo kiyigurishe izindi ndege zitagira abapilote (drones) z’intambara.

Sponsored Ad

RDC iteganya kwifashisha izi drones zo mu bwoko bwa Wing Loong II mu kwisubiza ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo byafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, uba mu ihuriro AFC rirwanya ubutegetsi.

Drones za Wing Loong II zigira uburemere bugera ku bilo 4200, uburebure bwa metero 11 n’amababa afite uburebure bwa metero 20,5.

Zifite ubushobozi bwo kugera mu bilometero 10 mu kirere, kugera i Goma ivuye i Kinshasa bikaba byayitwara amasaha ane kuko ikoresha umuduvuko wa kilometero 370 ku isaha.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye tariki ya 2 Gashyantare 2025 ubwo Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita yagiriraga uruzinduko i Beijing. Hari hashize iminsi itanu abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma.

Minisitiri Kabombo yagiye mu Bushinwa nyuma yo gusaba uruhushya Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, amumenyesha ko drones eshatu ari zo zikenewe cyane.

RDC yemeye kwishyura izi drones miliyoni 172 z’Amayero, gusa kugira ngo abasirikare bayo bamenye kuzikoresha, bisaba ko bahabwa amahugurwa mu Bushinwa ashobora kumara amezi ane nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabitangaje.

Catic na yo yemeye ko mu gihe izi drones zaba zimaze kugera muri RDC, iba ifite inshingano yo kuzitunganya ku buntu, zibaye zigize ikibazo tekiniki, mu gihe cy’imyaka itanu.
Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka ari bwo RDC izakira izi drones, kandi zikazaba ziri kumwe n’amakompora zikoresha arimo FT-10, misile za PL-10 na HJ-10 ndetse na roketi za BRM-1.

Mu 2023 no mu 2024, ikigo Casc cyo mu Bushinwa cyari cyarahaye RDC izindi drones zo mu bwoko bwa CH-4 ariko zimwe zahanuwe na M23, indi ishwanyagurikira ku kibuga cy’indege cya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo kugonga ikamyo.

Mu mpera za 2024, hashingiwe ku masezerano ikigo Beltech cyo muri Belarus cyagiranye na RDC, uruganda UAVHeli rwohereje i Kinshasa izindi drones nyinshi za Berkut.

Belarus yohereje mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo abarimu bahugurira ingabo za RDC gukoresha izi drones, ariko abarwanyi ba M23 bafashe zimwe muri zo ubwo bafataga umujyi wa Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa