RDC n’ibindi bihugu bikennye byishyuye abo hafi ya Trump miliyoni z’Amadolari
Yanditswe: Friday 11, Jul 2025
Ubucukumbuzi bwakozwe n’umuryango Global Witness bwagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu bikennye 10, byishyuye abantu bakorana bya hafi na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo babivuganire.
Nk’uko raporo y’uyu muryango yasohotse tariki ya 9 Nyakanga 2025 ibigaragaza, ibi bihugu byatangiye kwishyura aba Banyamerika kuva mu mwaka ushize, ubwo Trump yatsindaga amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ibyifuzo by’ibi bihugu byari uko Amerika yakomeza kubiha inkunga y’uburyo butandukanye n’ubufasha mu bya gisirikare, na byo byemera kwifatanya n’abashoramari b’Abanyamerika mu kubyaza umusaruro umutungo kamere bifite.
Uyu muryango ugaragaza ko Leta ya RDC yishyuye ikigo Ballard Partners cy’Umunyamerika Brian Ballard miliyoni 1,2 y’Amadolari, yemerera ibigo by’Abanyamerika gutunganya amabuye y’agaciro yayo arimo Cobalt na Coltan mu gihe Amerika yafasha igisirikare cyayo.
Ballard ni inshuti ya Trump kuva mu myaka 30 ishize. Ni umwe mu baterankunga bakomeye b’uyu munyapolitiki mu bikorwa byo kwiyamamaza byabaye mu 2016.
Muri Gashyantare 2025, RDC yishyuye ibihumbi 350 by’Amadolari ikigo Von Batten-Montague-York cya Karl von Batten uri mu bateye inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump mu 2024.
Muri Werurwe 2025, RDC yagiranye amasezerano n’ikigo Earhart Turner kiyoborwa na Karen Giorno wabaye umujyanama mukuru wa Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2016.
RDC yemereye Earhart miliyoni 5 z’Amadolari mu mezi atandatu, gusa Perezida Félix Tshisekedi yahagaritse aya masezerano muri Mata nyuma yo guhura n’umujyanama wa Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos.
Leta ya Somalia na yo yishyuye ikigo BGR Government Affairs ibihumbi 550 by’Amadolari kugira ngo kiyivuganire, Amerika izakomeze ishyigikire igisirikare cyayo.
Sean Duffy wabaye mu bayobozi ba BGR ubu ni Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ubwikorezi, umwanya yahawe na Perezida Trump ubwo yasubiraga ku butegetsi muri Mutarama 2025.
Muri Mutarama 2025, Leta ya Angola yemeye kwishyura ikigo Squire Patton Boggs miliyoni 3,75 z’Amadolari mu mwaka. Bivuze ko buri kwezi, iki kigo cyishyurwa Amadolari ibihumbi 312.
Squire ikoreramo Everett Eissenstat wabaye umujyanama wa Trump mu bijyanye n’ubukungu ndetse na Mark Esper wabaye Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ingabo.
Leta ya Pakistan yishyura buri kwezi ibigo bibiri by’Abanyamerika ibihumbi 450 by’Amadolari, birimo Seiden Law and Subcontractors Javelin Advisors gihuzwa na Keith Schiller wahoze ari umurinzi wa Perezida Trump.
Pakistan yijeje Amerika ubufatanye mu kubyaza umusaruro umutungo kamere ifite urimo amabuye y’agaciro y’ingenzi, mu gihe yakomeza kuyishyigikira.
Muri rusange, amasezerano y’ibi bihugu n’ibigo by’Abanyamerika kuva ubwo Trump yatsindaga amatora kugeza muri Mata 2025, yageze mu gaciro ka miliyoni 17 z’Amadolari.
Kuva Trump yatsinda amatora, RDC yifuje cyane ko Amerika yafasha igisirikare cyayo
RDC yemereye ikigo cya Brian Ballard miliyoni 1,2 y’Amadolari ku mwaka

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *