skol

RDC: Umunyamakuru yahawe urw’amenyo kubera kwita Yampano umuyobozi muri AFC/M23

Yanditswe: Friday 10, Apr 2026

featured-image

Umunyamakuru Daniel Michombero uzwiho gukwirakwiza icengezamatwara ry’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahawe urw’amenyo kubera kwita umuhanzi Yampano umuyobozi ukomeye muri AFC/M23.

Michombero wakoreraga itangazamakuru mu burasirazuba bwa RDC cyane cyane mu mujyi wa Goma, amaze iminsi yibasira abayobozi bo muri AFC/M23, avuga ko yabonye amashusho yabo bari mu bikorwa by’ubusambanyi.

Uyu munyamakuru yabanje gutangaza ko yabonye amashusho y’Umuyobozi w’ibiro by’Umuyobozi wa AFC/M23, Yannick Tshisola, ari gusambana n’Umuyobozi ushinzwe imari muri iri huriro, Fanny Kayembe, ariko bigaragara ko ari ibinyoma.

Kuri uyu wa 10 Mata 2026, Michombero yatangarije ku rubuga X ko yabonye andi mashusho y’umuyobozi muri AFC/M23 ushinzwe gukusanya imisoro mu birombe by’amabuye y’agaciro bya Rubaya muri teritwari ya Masisi, witwa Jean-Luc Mashagiro, ari gusambana.

Yagize ati "Muri aya mashusho y’iminota 5 n’amasegonda 40, Bwana Mashagiro agaragara ari kumwe n’umugore uzwi neza, bari mu mibonano mpuzabitsina."

Ifoto Michombero yakoresheje avuga ko ari iya Mashagiro ni iy’umuhanzi w’Umunyarwanda, Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano, ari kumwe n’umugore we.

Iyi foto igaragara neza yakuwe mu mashusho ya Yampano ari gutera akababariro n’umugore we, yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za 2025, ivugisha benshi bayibonye, ifungisha abayisakaje.

Muri Gashyantare 2026, Uzabakiriho Cyprien wamanyekanye nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu bazira gukwirakwiza aya mashusho.

Abazi dosiye ya Yampano batangiye gutuka Michombero bakoresheje urubuga rwa X, bagaragaza ko nta bunyamwuga bwigeze bumuranga, keretse icengezamatwara ry’ibinyoma akwirakwiza mu nyungu za Leta ya RDC.

Ni kenshi Michombero atangaza amakuru y’ibinyoma yiganjemo agamije guharabika AFC/M23 ariko agatahurwa byoroshye kuko haba hari ibimenyetso biyavuguruza. Iyo abamukurikira bagerageje kumukosora, ntajya ahinduka.

Ifoto ya Yampano ni yo Michombero yatangaje ko ari iy’umuyobozi wo muri AFC/M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa