RDC: Urubanza rwa Lt Gen. Yav ushinjwa gukorana n’u Rwanda rwahinduye isura
Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026
Iburanisha mu rubanza ruregwamo Lt. Gen. Philémon Yav Irung ryakomeje kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Gashyantare 2026, imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, humvwa umutangabuhamya, Lt. Gen. Fall Sikabwe, wahamagajwe n’ubushinjacyaha. Uyu yavuze ko ahubwo Gen. Yav yari mu basirikare bakuru u Rwanda rwifuzaga ko bicwa.
Mu buhamya bwe, Lt. Gen. Fall Sikabwe yatangaje ko abasirikare bakuru batandatu b’Abanyekongo bari mu mboni z’u Rwanda ari: Lt. Gen. Constant Ndima, Lt. Gen. Philémon Yav Irung, Gen. Major Peter Chirimwami, Gen. Major Sylvain Ekenge, Gen. de Brigade Ghislain Tshinkobo Mulamba, na Gen. de Brigade John Chinabuuma Kamukinde.
Umutangabuhamya avuga ko benshi muri abo basirikare bakuru ba FARDC u Rwanda rubafata nk’abahezanguni nk’uko iyi nkuru dukesha ACTUALITE.CD ikomeza ivuga.
Aya magambo y’umutangabuhamya ariko yamaganwe n’ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha buvuga ko kuvuga ko uregwa yashakishwaga n’u Rwanda ari ukujijisha ngo hatagaragara ko yafatanyije na rwo.
Icyakora, abunganira uregwa basubije bavuga ko nta sano riri hagati y’umukiriya wabo n’u Rwanda.
Gen. Philémon Yav Irung ashinjwa kuba yari afitanye umubano n’abantu begereye James Kabarebe.
Kuva mu 2020, yoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Gatatu ka Gisirikare k’Ingabo za FARDC. Aka karere gakubiyemo intara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema, na Tshopo.
Urubanza rwe rwatangiye nyuma y’imyaka itatu atawe muri yombi muri Nzeri 2022. Gen. Philémon Yav bakunda kwita “Ingwe,” ari mu bayobozi bakuru b’ingabo bakomoka mu Ntara ya Katanga abanyapolitiki bamwe na bamwe, cyane cyane uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, bakunze kuvuga ko batotezwa n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *