RDC yasabye Afurika y’Epfo ubufasha bwo gutoza ingabo zayo
Yanditswe: Wednesday 26, Mar 2025

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Afurika y’Epfo gutoza imitwe y’ingabo itandukanye mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi mu gihe umutekano wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo wazambye.
Iyi ngingo yaganiriweho ubwo Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Mudiamvita, yahuriraga na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, i Pretoria tariki ya 25 Werurwe 2025.
Ingabo za RDC zizatozwa n’iza Afurika y’Epfo ni izo mu mutwe udasanzwe, izo mu mutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye, izirwanira mu kirere ndetse n’izirwanira mu mazi.
Minisitiri Motshekga na Kabombo kandi baganiriye ku kuvugurura ubutasi n’itumanaho, bizakorwa mu gihe ubufatanye bw’ibihugu byombi buzaba bwongererwa imbaraga.
Byateganyijwe ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bizakomeza. Bizahuza inzobere mu gisirikare ndetse n’ubutasi.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bafashe icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bw’ingabo zawo mu burasirazuba bwa RDC.
Nyuma y’iki cyemezo, ingabo za Afurika y’Epfo, iza Tanzania na Malawi zari muri ubu butumwa zasabwe gutaha mu byiciro, nubwo ingengabihe y’uburyo zizasubira mu bihugu byazo itatangajwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *