skol

RDC igiye gushinga umutwe w’ingabo zo kurinda amabuye y’agaciro

Yanditswe: Monday 27, Apr 2026

featured-image

Urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 27 Mata 2026, ruratangiza umutwe witwara gisirikare wo kurinda ibirombe, kubahiriza amategeko abigenga, no gukurikirana neza amabuye y’agaciro abivamo.

Rafael Kabengele ukuriye ikigo gishinzwe ‘mine’ yavuze ko uwo mutwe ari igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi mu ntego ze zo kuvugurura uru rwego no kurwanya imicungire mibi y’amabuye y’agaciro.

Ikiciro cya mbere cy’uwo mutwe usa n’uwa gisirikare kizaba kigizwe n’abantu hagati ya 2,500 na 3,000 biteganyijwe ko bazatangira gukora mu Ukuboza(12) 2026 nyuma yo gutozwa.

Congo Kinshasa ni igihugu gikize cyane ku mutungo kamere ariko cyaranzwe n’ibibazo bikomeye mu kuwubyaza inyungu igarukira abatuye iki gihugu.

Kugera mu 2028 biteganyijwe ko abantu 20,000 bakora muri uriya mutwe bazaba boherejwe gucunga ibirombe bigera kuri 22 byo mu bice bitandukanye muri Congo.

Bimwe mu birombe by’iki gihugu nk’ibyo mu Rubaya, kimwe mu binini cyane ku isi bikurwamo ‘coltan’ muri iki gihe biri mu gace kagenzurwa n’umutwe wa AFC M23.

Urwo rwego rwa gisirikare rwashyizwemo miliyoni 100$ rwiswe ‘Mining Guard’ ruzasimbura abasirikare basanzwe barinda ibirombe, rwatewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Abarugize bazajya bagenzura ubucukuzi n’ubwikorezi bw’amabuye y’agaciro kugeza aho asohokera hanze y’igihugu.

RDC ibarirwa umutungo kamere wa mine w’agaciro ka tiriyari 25$ utarakorwaho, gusa abaturage benshi b’iki gihugu bakomeje kuba mu bukene bukabije n’intambara mu burasirazuba bwacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa