skol

RDC yahawe ikizere muri Loni itorewe kuba umunyamuryango w’akanama k’uburenganzira bwa muntu

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2024

featured-image

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu yatorewe kuba umunyamuryango w’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye.

Ni amatora yabereye i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye.

RDC yabaye umunyamuryango wa kariya kanama, nyuma yo kugira amajwi 172 ku 190 y’abatoye.

Ibindi bihugu byatorewe kwinjira muri kariya kanama muri manda ya 2025-2027 ni Bénin, Bolivie, Colombie, Chypre, Repubulika ya Tchèque, Éthiopie, Gambie, Islande, Kenya, Ibirwa bya Marshall, Mexique, Macedonia ya Ruguru, Koreya y’Epfo, Espagne, u Busuwisi na Thaïlande.

Ibi bihugu byose byemerewe kujya bigira uruhare mu mirimo ya kariya kanama mu rwego rwo guteza imbere no kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku Isi.

Akanama ka Loni k’uburenganzira bwa muntu gafite icyicaro i Genève mu Busuwisi, kakaba kagizwe n’ibihugu binyamuryango 47.

Inshingano zako ni ugushimangira guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu ku isi hose, gusuzuma ibivugwa ko ari ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, no gutanga ibyifuzo by’uko byakemurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa