skol
fortebet

RDC yemejwe nk’umunyamuryango wa EAC

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Akanama k’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, kamaze kwemeza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igihugu gishya kigize uyu muryango.

Sponsored Ad

Mu nama yahuje abaminisitiri hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 8 Gashyantare 2022, Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri ba EAC, Adan Mohamed niwe watangaje iki cyemezo.

Ati “Nk’uko mwese mubizi, itsinda rya RDC ryari riri i Nairobi mu cyumweru cya nyuma cya Mutarama 2022. Ibiganiro na RDC byageze ku musozo. Turasaba kwemeza RDC muri uyu muryango hashingiwe ku ngingo ya gatatu y’amasezerano ashyiraho EAC.

Muri ibyo biganiro, itsinda rya EAC ryari riyobowe n’Umuyobozi mu kanama k’Abaminisitiri b’uyu muryango, Dr Alice Yalla mu gihe uruhande rwa RDC rwari ruhagarariwe na, Prof Serge Tshibangu, Intumwa yihariye ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Uku kwemererwa kwa RDC kwinjira muri uyu muryango, ni urugendo rwatangiye mu 2019, ubwo iki gihugu cyabisabaga. kukaba kuje kandi gukurikira ibiganiro byabereye i Nairobi bigahuza abayobozi ba EAC n’aba RDC hagati ya 15-24 Mutarama 2022.

Mu nama idasanzwe ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yabaye ku wa 22 Ukuboza 2021, iyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta, haganiriwe ku kwakira RDC muri uyu muryango.

Mu nkuru y’ikinyamakuru The East African, cyatangaje ko kuba RDC yemerewe kwinjira muri EAC bivuze ko hategerejwe umwanzuro wa nyuma uzatangazwa mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango iteganyijwe muri uku kwezi.

RDC isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibihugu bitandukanye bya EAC mu bijyanye n’ubucuruzi harimo n’u Rwanda.

Perezida Tshisekedi wari uhagarariwe Prof Serge Tshibangu nu Nama ya EAC yemeje igihugu cye nk’umunyamuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa