skol

RDC yishimiye ibihano byafatiwe RDF n’abajenerali bane

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026

featured-image

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yishimiye ibihano Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru.

Mu itangazo ryo ku wa Mbere, Amerika yemeje ko Ishami rishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga (OFAC) rya Minisiteri y’imari ryahannye Ingabo z’u Rwanda hamwe n’abayobozi bakuru bane muri RDF.

Ni ibihano America ivuga ko byafashwe kubera uruhare RDF igira mu gushyigikira umutwe wa AFC/M23 mu ntambara ihanganyemo n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Iki gihugu gishinja RDF guha imyitozo umutwe wa M23, kuwuha intwaro no kumufasha mu mirwano ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RD Congo yicinye icyara !

Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri RDC yatangaje ko ibyo bihano byafatiwe RDF n’abasirikare bakuru binyuze mu mucyo, icyeza Amerika n’ishami ryayo rya OFAC.

Yavuze ko ari ibimenyetso bigaragaza kubaha ubusugire no kutavogera imbibi za RD Congo, ndetse no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington.

Kinshasa ivuga ko ingamba zafashwe zishimangira akamaro n’ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo impande zombi zumvikanye mu buryo bwa dipolomasi.

Yibukije ko amahoro arambye mu burasirazuba no mu karere k’Ibiyaga Bigari “azagerwaho binyuze mu guhagarika inkunga iyo ari yo yose ihabwa imitwe yitwaje intwaro.”

Yavuze kandi ko hagomba kubahirizwa ubusugire n’ubwuzuzanye bw’imbibi z’ibihugu byose, ndetse no gukurikiza amahame n’amategeko mpuzamahanga.

RD Congo yashimiye byimbitse USA ku ruhare rwayo rutajegajega n’ukwiyemeza kw’ubuyobozi bwayo mu bikorwa bigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Kinshasa yashimangiye ko ishyigikiye imbaraga Washington yashyize mu bikorwa mu kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono no kugeza akarere ku mahoro arambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa