skol
fortebet

RDC yitandukanyije na SADC ishyigikiye ubwigenge bwa Sahara Oriental

Yanditswe: Thursday 01, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitandukanyije n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) ibereye umunyamuryango ku bwigenge bwa Sahara Oriental.

Sponsored Ad

Sahara Oriental izwi nka Repubulika ya Sahrawi. Igice kingana na 70% by’ubutaka bwayo bufite ubuso bwa kilometero kare 272.000 kigenzurwa na Leta ya Maroc.

SADC ishyigikiye ko Sahrawi yigenga ndetse mu rwego rwo kubishimangira, tariki ya 2 Mata 2025, impande zombi zagiranye amasezerano y’ubufatanye, yasinyiwe i Gaborone muri Botswana.

Aya masezerano yashimangiraga umwanzuro abakuru b’ibihugu byo muri SADC bafashe muri Kanama 2019, bashyigikira ko Sahrawi ibona ubwigenge, ikava mu “bukoloni”.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ku wa 30 Mata yatangaje ko iki gihugu kitarebwa n’amasezerano ya SADC na Sahrawi, isobanura ko gishyigikiye ko Maroc ikomeza kugenzura ubutaka bw’iyi Repubulika.

Yagize iti “Aya masezerano y’ubufatanye ntabwo ari inyandiko ihuriweho, bityo RDC irigenga kuri iki kibazo. Guverinoma ya Congo ishyigikiye ubwigenge bw’Ubwami bwa Maroc kuri Sahara Oriental.”

Mu rwego rwo gukemura aya makimbirane, mu 2007 Maroc yemereye Umuryango w’Abibumbye ko Repubulika ya Saharawi yagira inzego zigenga zirimo nshinga amategeko, nyubahirizategeko n’ubutabera.

Maroc yagaragaje ko ariko na yo izakomeza kugira ububasha kuri Sahrawi mu by’ububanyi n’amahanga, igisirikare ndetse n’umutekano, ariko abayobozi ba Sahrawi barabyanze.

Guverinoma ya RDC yatangaje ko ishyigikiye ubu buryo bwa Maroc bwo gukemura amakimbirane ifitanye na Sahrawi kuko ngo ni bwo bwazana igisubizo cyiza.

Saharawi ifite Ambasaderi wayo muri Botswana, Bah El Mad Abdellah. Ni na we uyihagarariye bihoraho muri SADC nk’uko byemezwa n’ibiro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa