RDF yahaye inkunga y’ibikoresho abanyeshuri basanga 800 i Juba
Yanditswe: Sunday 21, Jul 2024

Ingabo zishinzwe kubungabinga amahoro z’u Rwanda (Batayo ya 89 Mechanised Inf Battalion) zibarizwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zatanze ibikoresho bitandukanye by’ishuri ku banyeshuri barenga 800 bo mu ishuri rya gikirisitu rya Jebel i Ruri Payam muri Leta ya Central Equatorial i Juba.
Inkunga ikubiyemo ibitabo, amakaye, amakaramu n’amakereyo n’ibindi.
Ingabo z’u Rwanda zakoze kandi umuganda hamwe n’abaturage, abayobozi baho ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri. Hibanzwe ku gutera ibiti by’imbuto mu ishuri ndetse no mu nkengero.
Umuyobozi w’ishuri, Tong Garang yashimye umuhate w’ingabo zishinzwe kubungabinga amahoro z’u Rwanda ku bikoresho by’ishuri byahawe ishuri ndetse n’abana muri rusange.
Yashishikarije ingabo z’u Rwanda gukomeza ibikorwa by’ubutabazi.
Umuyobozi w’ingabo za Rwanbatt-3, Col Tyson John SESONGA yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyigikira ibyifuzo by’ibitekerezo by’urubyiruko no gutsimbataza icyifuzo cyabo cyo kuzaba abayobozi b’ejo hazaza ba Sudani y’Epfo.
Yibukije kandi ko nk’abashinzwe kubungabunga amahoro, bafite n’inshingano zo gufasha abaturage mu kubaka ejo hazaza h’amahoro n’iterambere.
Uwashinze iri shuri, Bishop James Baak mu izina ry’ishuri rya gikirisitu rya Jebel yashimiye ingabo zo kubungabinga amahoro z’u Rwanda ku nkunga yatanzwe. Yagaragaje ko gutanga ibiti by’imbuto ari impano nziza izagirira akamaro abaturage babona imbuto zifite intungamubiri kandi zikagira uruhare mu kugaragara neza kw’ishuri.
Musenyeri James yashimangiye ko “umuhate wanyu ugaragaza umwuka w’impuhwe n’ubufatanye bikomeza abaturage kandi bigatera ibyiringiro by’ejo hazaza heza”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *