RDF yatangiye kwandika abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu ngabo z’igihugu
Yanditswe: Sunday 15, Jun 2025

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo rihamagarira abasore n’inkumi babishaka kwiyandikisha kugira ngo binjire mu ngabo z’u Rwanda mu byiciro bitandukanye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibikorwa byo kwandika abifuza kwinjira mu ngabo bizatangira ku wa 21 Kamena kugeza ku wa 20 Nyakanga 2025.
Abahamagawe ni abo ku rwego rw’abasirikare bato n’urw’abagize Umutwe w’Inkeragutabara (Reserve Force).
Abazaba bariyandikishije, bazakora ibizamini by’ijonjora kuva tariki 21 Nyakanga kugeza tariki 05 Kanama 2025 Saa mbili za mu gitondo mu Mujyi wa Kigali.
Mu Ntara y’Amajyaruguru bazakora ibizamini kuva tariki 21 Nyakanga kugeza 28 Nyakanga 2025.
Amajyepfo bazakora ibizamini kuva tariki 21 Nyakanga kugeza 05 Kanama nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo z’u Rwanda.
Mu Ntara y’Iburasirazuba bazatangira gukora ibizamini kuva tariki 21 Nyakanga kugeza tariki ya 01 Kanama 2025.
Ni mu gihe abo mu Ntara y’Iburengerazuba bo bazatangira gukora kuva ku itariki 21 Nyakanga kugeza tariki 03 Kanama 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *