Realme igiye gusohora Smartphone ifite bateri ya mbere irambamo umuriro
Yanditswe: Monday 26, Jan 2026
Sosiyete y’Abashinwa ikora telefoni, Realme, igiye gushyira ku isoko telefone nshya izaba ifite bateri ya mAh (milliampere-hour) 10.001, yiswe P4 Power.
Ni telefone izajya ku isoko ku wa 29 Mutarama 2025, aho Realme igaragaza ko iyi telefone ishobora kumaramo umuriro iminsi ine itarongera gucomekwa.
Kugira ngo byumvikane nka iPhone 17 Pro Max ifite bateri ya 5088 mAh, mu gihe Samsung S25 Ultra ifite bateri ya 5000 mAh.
P4 Power ifite uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora gucomeka ibindi bikoresha by’ikoranabuhanga nk’indi telefone, mudasobwa ngendanwa (laptop), earbuds (ecouter zitagira umugozi) n’ibindi.
Muri macye iyi telefone ishobora gukoreshwa nka powerbank y’ibindi bikoresho byawe.
Realme igaragaza ko n’ubwo iyi telefone izaba ifite bateri ifite ingufu nyinshi, yo ubwayo itazaba iremereye kuko ifite amagarama 218.
Iyi telefone ifite camera eshatu z’inyuma zirimo iya megapixels 50, iya megapixels 8 ndetse n’akandi gato ka megapixels ebyiri, ukongeraho imwe y’imbere ya megapixels 16.
Izaba kandi ifite screen ifite uburebure bwa santimetero 17,2, RAM ya 12 GB biyiha ubushobozi bwo kwihuta n’ububiko bwa 256 GB,
Mu buryo bw’itumanaho ikoresha uburyo bwa 5G bwa internet ndetse ijyamo simcard ebyiri.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *