skol
fortebet

RED-Tabara yitandukanyije n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 26, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wamaganye Perezida Evariste Ndayishimiye ukomeje kuwuhuza n’u Rwanda, uvuga ko nta bufasha na buke uhabwa na rwo.

Sponsored Ad

Uyu mutwe wasubizaga Perezida w’u Burundi uheruka gushinja u Rwanda kuba ruri gutegura gutera igihugu cye rubiwucishijemo, avuga ko nirubikora na we azahita arugabaho igitero.

Ndayishimiye aheruka kubwira BBC ati: “Turabizi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa Red- Tabara. Gusa twe turababwira ko nibaba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

RED-Tabara mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe, yagaragaje ko nta bufasha na buke u Rwanda ruyiha.

Iti: “Mu kiganiro na BBC News Gahuza cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 25 Werurwe, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko ‘u Rwanda rurategura gutera u Burundi ruciye muri Congo ndetse rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara’. RED-Tabara irongera kubeshyuza yivuye inyuma ko nta bufasha ihabwa n’icyo gihugu cyangwa uwo ari we wese.”

Uyu mutwe uvuga ko abawushyigikiye bonyine ari Abarundi bumva neza impamvu uriho ishingiye ku masezerano ya Arusha uvuga ko ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi ryanze kubahiriza, kuva muri 2015 ubwo muri kiriya gihugu habaga imvururu.

Wavuze ko iyo ariya masezerano yashyigikiwe n’imiryango irimo uwa Afurika yunze Ubumwe, EAC na Loni aba yarubahirijwe wakabaye warashyize intwaro hasi.

RED-Tabara ivuga ko bitumvikana kuba Ndayishimiye ubwo yaganiraga na BBC yaragaragaje ko Leta ya Congo ikwiye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya, nyamara we iwe byaramunaniye.

Yunzemo iti: “Perezida Ndayishimiye azi neza ko RED-Tabara nta bufasha ihabwa n’u Rwanda ku wa 30 Nyakanga 2021 rutigeze rushidikanya kumuha abarwanyi bayo 17 kuri ubu babayeho mu buryo bitari ubwa kimuntu.”

Uyu mutwe wavuze ko bitumvikana ukuntu waba ufashwa n’u Rwanda, hanyuma ngo ruhindukire rujye mu biganiro bigeze kure n’u Burundi mu rwego rwo guhosha umwuka mubi bafitanye.

Wavuze kandi iyo uza kuba ufashwa n’umuntu uwo ari we wese Ndayishimiye kuri ubu atakabaye akiri Perezida w’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa