skol
fortebet

REG na WASAC byisobanuye kuri ruswa ikomeje kubivuzamo ubuhuha

Yanditswe: Monday 13, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mvano Nsabimana Etienne, yagaragaje ko kuba ibigo bya REG na WASAC byaraje ku isoga mu kurangwamo ruswa, biteye isoni ku bigo nk’ibi bitanga serivisi z’amashanyarazi n’amazi abaturage bakenera umunsi ku wundi.

Sponsored Ad

Raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda kuri ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index) ya 2024, ishyira urwego rw’abikorera n’ibigo bya REG na WASAC imbere mu nzego zagaragayemo ruswa nyinshi mu 2024.

Nko mu rwego rw’abikorera ruswa iri ku rugero rwa 13%, muri REG iri kuri 7,80%, mu gihe muri WASAC iri kuri 7,20%.

Depite Mvano avuga ko “biteye isoni” kubona ibigo nka biriya umuturage akenera buri munsi biza ku isonga mu byagaragayeho ruswa muri 2024.

Yanenze imikorere mibi y’ibi bigo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, ubwo Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko yagiranaga ibiganiro na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) n’ibigo biyishamikiyeho birimo icya RTDA gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, icya RHA gishinzwe imyubakire, icya REG gishinzwe ingufu ndetse n’icya WASAC gishinzwe amazi.

Abadepite na ziriya nzego baganiraga kuri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025, nyuma yo gusanga komite zishinzwe kurwanya ruswa muri MININFRA n’ibigo biyishamikiyeho zidakora .

Umuyobozi wa Wasac, Prof. Omar Munyaneza, yasobanuye ko mu byo raporo yerekanye bitera ruswa mu kigo ayobora akenshi usanga ruswa yakwa abafatabuguzi bashya cyangwa abakeneye mubazi nshya; ikindi ikaba yarerekanye ko iyo hari ahari kumeneka amazi umukozi wa WASAC ahamagarwa agasaba itike y’urugendo .

Yakomeje agira ati: “Twashyizeho ingamba zikomeye dufatanyije na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, aho twayisabye ko niba nk’icyo kigaragaye twabishyira mu makosa akomeye mu masaha 48 ashobora kwirukanisha umukozi. Ubu umukozi wacu aranabizi ko baramutse bamuhamagaye ntajye gufunga amazi kubera igihombo bitera no ku muturage kubura serivisi duhita tumwirukana mu masaha 48 nta n’integuza ibayeho.”

Mugenzi we wa REG, Félix Gakuba we yavuze ko nk’ikigo ayoboye batashimishijwe no kuza ku rutonde rw’Ibigo byahize ibindi mu kurangwamo ruswa.

Gakuba yavuze ko muri REG bafite abashinzwe gukurikirana ibibazo by’abaturage batinze guhabwa amashanyarazi, ku buryo byanatumye hari abakozi benshi b’iki kigo birukanwa bazira ruswa.

Yakomeje agira ati: “Turakora ibishoboka umukozi tumuhe ibikenewe byose twamwegereje abaturage, kandi turakurikirana niba nta kintu cyaba giha icyuho abatanga ruswa cyangwa abazakira iwacu”.

Ubushakashatsi bwa Rwanda Bribery Index bwa 2023 bwerekana ko ruswa yari muri REG yanganaga na 5.80%, mu gihe muri WASAC yari 5.20%; ibisobanura ko mu mwaka ushize yiyongereyeho 2% muri biriya bigo byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa