REG na WASAC byiyemeje kurandura burundu ruswa ibivugwamo ikadindiza itangwa rya serivisi
Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2025
Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG n’aba WASAC babwiye Abadepite ko hashyizweho ingamba zigamije kurandura burundu ruswa ivugwa muri ibyo bigo, igakoma mu nkokora imitangire ya serivisi.
Ubusanzwe REG na WASAC bitanga serivisi zikenerwa cyane n’abaturage kuko buri wese aba akeneye amazi n’umuriro haba mu rugo, ku kazi n’ahandi hatandukanye.
Byagarutsweho ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore bagiranaga ibiganiro n’abayobozi b’ibyo bigo kuri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2023-2024.
Abadepite bagaragaje impungenge zishingiye ku cyegeranyo kuri ruswa (Rwanda Bribery Index) cyakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda muri 2024, kigaragaza REG iri ku mwanya wa gatatu mu bigo bigaragaramo ruswa ku kigero cya 7,80% ndetse na WASAC igakurikiraho n’igipimo cya 7,20%.
Depite Gihana Donatha yabajije ikiri gukorwa kugira ngo ibyo bigo bitanga serivisi z’ingenzi ku buzima bw’Abaturarwanda bicike burundu ruswa ibivugwaho.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwaremezo byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi muri REG, EDCL, Gakuba Felix, yavuze ko nka REG batishimiye kuba mu bigo bigaragarwamo ruswa cyane.
Ati “Ntabwo byadushimishije kuba aba gatatu kuri ruriya rutonde rwa ruswa rw’umwaka ushize. Ni ibintu duhora tuganiraho buri munsi ari mu kazi kacu n’uburyo dushyira abakozi mu myanya mu turere kugira ngo basange abaturage, babegere tube twabarinda icyatuma umuturage asabwa ruswa cyangwa ayitanga."
Yagaragaje ko kandi hashyizweho uburyo bwo guhana umukozi wagaragaweho cyangwa wavuzweho imyitwarire ishobora kuganisha kuri ruswa.
Yavuze ko hari komite ishinzwe kurwanya ruswa muri REG kandi ko iri kubakirwa ubushobozi ku buryo ruswa idashobora kwihanganirwa uko byagenda kose.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Zingiro Armand, yashimangiye ko hari ingamba zigamije guhashya ruswa kandi zikomeje gutanga umusaruro nubwo bikigaragara ko havugwamo ruswa mu kigo ayoboye.
Ati “Hari ingamba nyinshi twashyizweho, kuba kwa ruriya rutonde rwa ruswa ntabwo bidushimisha. Imwe mu ngamba twashyizeho ni komite za ruswa kandi zirakora. Ikindi abakozi bose twabajyanye mu Itorero tubigisha indangagaciro n’akamaro ko gutanga serivisi nziza. Rero kurwanya ruswa ni ikintu duhora twibutsa abakozi bacu.”
Yavuze kandi ko hashyizweho uburyo bwo kumenyekanisha amakuru kuri ruswa n’ibindi bishobora kugaragara nk’imitangire mibi ya serivisi iyiganishaho.
Yemeje ko kimwe mu bituma ruswa idacika mu bakozi bayo ari uburyo ibikoresho birebana n’umuriro w’amashanyarazi baba bafite usanga bikenerwa n’abaturage benshi bikaba byakuririra bamwe mu gutanga indonke cyangwa kuyakira nubwo hari gukazwa uburyo bwo kuyikumira.
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko bibabaje kubona ikigo ayoboye kiri mu bigaragrwaho ruswa.
Ati “Birababaje kandi koko ni ikibazo.”
Yagaragaje ko nubwo Raporo yagaragaje ko WASAC iri mu bigo bivugwamo ruswa ariko hari guterwa intambwe nziza bitewe n’ingamba bashyizeho zo kuyirandura kandi bizeye ko bazayihashya.
Yavuze ko hafashwe ingamba zigamije guhindura imitekerereze y’abakozi binyuze mu Itorero ryakoreshejwe abakozi ba WASAC kandi riri gutanga umusaruro.
Yashimangiye kandi ko ibindi byakundaga gutuma habamo ruswa birimo kuba abakozi bahamagarwa bagiye gutanga ubufasha mu gihe hari nk’umuyoboro wagize ikibazo akaba yasaba abaturage amafaranga y’urugendo ariko kuri ubu bagikemuye.
Prof. Munyaneza kandi yavuze ko hari gukorwa porogaramu y’ikoranabuhanga izafasha abaturage kuba basaba guhabwa amazi mu ikoranabuhanga mu kugabanya ihura rya hato na hato ry’abakozi n’abaturage.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yagaragaje ko hari gukorwa amavugurura ya WASAC azatuma serivisi zimwe zayo zishobora gutangwa hifashishije ikoranabuhanga, kongera amashami ya WASAC n’ibindi hagamijwe kunoza serivisi zitangwa kandi bizatuma ruswa icika.
Yagaragaje ko ibigo bya REG na WASAC byashyizeho ingamba zigamije guhashya imikorere mibi ndetse na ruswa.
Yemeje kandi ko hari abakozi benshi usanga bahanwa buri mwaka abandi bakirukanwa bitewe n’uko bafatiwe mu cyuho cyangwa amanyanga aganisha kuri ruswa kuko hashyizweho komite ishinzwe gukurikirana no kubaza abakozi inshingano (compliance) kandi itanga umusaruro.
Yavuze ko nubwo bimeze bityo ariko usanga hari n’abaturage bagusha mu mutego abakozi babashukisha kubaha ruswa kugira ngo babagezeho serivisi.
Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’inzego n’abaturage mu guhindura imyumvire irebana na ruswa n’ibindi bishobora gutuma umuturage adahabwa serivisi uko bikwiye.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *