Révérien Ndikuriyo yongeye gutorerwa kuba umunyamabanga wa CNDD-FDD
Yanditswe: Monday 26, Jan 2026
Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, ryatoye Reverien Ndikuriyo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru waryo muri manda y’imyaka itanu.
Ni amatora yabaye ku wa 25 Mutarama 2025 mu Nteko Rusange Idasanzwe y’iri shyaka.
Ubutumwa bwatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga za CNDD-FDD bugaragaza ko abanyamuryango baryo “bongeye kugirira icyizere Umunyamabanga Mukuru Révérien Ndikuriyo n’umwungirije, Cyriaque Nshimirimana bagumishijwe mu nshingano zabo muri manda nshya y’imyaka itanu.”
Imbwirwaruhame za Ndikuriyo mbere gato y’amatora zagaragazaga icyizere gike cyo kuguma muri uyu mwanya kuko yari yabanje guteguza ko n’iyo yaba atari mu mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka azakomeza gutanga umusanzu we rugendo rugana ku cyerekezo cy’igihugu cya 2040.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *