RGB yasabye Imitwe ya Politiki kurushaho kwegera abanyamuryango bayo
Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, yasabye Imitwe ya Politiki kongera imikoranire n’abanyamuryango bayo, ikabegera ikabagezaho gahunda za Leta kuko igira uruhare rukomeye mu miyoborere y’Igihugu no mu bumwe bw’abaturage.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’Imitwe ya Politiki mu kwimakaza imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.
Iyi nama igamije gushakira hamwe ibisubizo birambye kugira ngo Imitwe ya Politiki irusheho kuba umuyoboro ukomeye uhuza abaturage na Leta, inafashe mu kubaka imiyoborere ibereye bose.
Bamwe mu banyamuryango n’abayoboke b’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, bavuze ko bagifite imbogamizi zirimo kudasobanukirwa imikorere y’imitwe babarizwamo, ndetse n’uko batamenyeshwa bihagije gahunda za Leta.
Ubushakashatsi bwa RGB mu 2023, bwerekanye ko abaturage bashimye uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza ku gipimo cya 67.40%, mu gihe 26.71% muri 2024, bavuze ko batazi imikorere yayo.
RGB yakanguriye Imitwe ya Politiki kongera imikoranire n’abanyamuryango bayo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *