RIB yaburiye abashobora kugwa mu cyaha mu rubanza rwa Bishop Gafaranga
Yanditswe: Friday 23, May 2025
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatanze umuburo ku bari gukora inkuru zijyanye n’urubanza rwa Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, ukurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rugaragaza ko bamwe bashobora kwisanga bahohoteye uwakorewe icyaha.
Ku wa 22 Gicurasi 2025 ni bwo urubanza rwa Bishop Gafaranga rwatangiye kuburanishwa, ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeza ko rukomereza mu muhezo.
Ubushinjacyaha nibwo bwahise butanga inzitizi, busaba ko urubanza rwa Bishop Gafaranga rwabera mu muhezo ngo kuko byasabwe n’uwahohotewe [Annet Murava].
Urubanza rwa Bishop Gafaranga rukomeje kuvugwaho cyane, ibyatumye RIB itanga umuburo, isaba abantu kwitwararika kugira ngo batagwa mu cyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko yakomeje gukurikirana ibivugwa, ibiganiro biri gukorwa, atanga inama z’uko abantu bareka kugaragaza amarangamutima bahengekera inkuru ku ruhande, binjira mu buzima bwite bw’abantu by’umwihariko ababyeyi n’umuryango ku mpande zombi.
Ati “Hari abo nagiriye inama imbonankubone, barazumva, baranashima, ariko bibaye ngombwa ko mbivuga muri rusange, kuko ndabona hari abari gukoresha amagambo akakaye, bashobora kwisanga barenze umurongo bakagwa mu byaha.”
Yavuze ko ibirego bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ukubyitondera kuko inkuru ishobora gusesengurwa nabi ugasanga irasesereza cyangwa irasagarira uwahohotewe na none.
Dr. Murangira arakomeza ati “Ngira ngo hari abantu baba barakurikiranywe mu nkiko kubera ibyaha nk’ibi byo guhohotera umutangabuhamya cyangwa uwahohotewe cyane cyane mu birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Byagombye kubera isomo abasigaye.”
Yibukije ko bijyanye n’uburyo ibirego by’ihoheterwa rishingiye ku gitsina biba bikora cyane ku marangamutima y’abantu, ku buryo bamwe baba bashobora kubivuga mu buryo butiza umurindi iryo hohoterwa aho kuryamagana.
Iyo myitwarire ituma hari abaterwa imfunwe cyangwa bakagira ubwoba bwo kurega kubera gutinya izo nkuru n’amashusho afatwa n’abo banyamakuru, cyangwa ibitekerezo abantu bamwe baba bari gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwo.
Ati “Mureke twamagane ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho kwamagana abavuga ko barikorerwa, baba abagabo cyangwa abagore. Ndabasabye ntihagire uza gukurikiranwa nyuma y’uko yarenze kuri izi nama mugiriwe.”
Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo byamenyekanye ko Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *