RIB yafunze MUSONERA Germain wari watorewe kuba Umudepite akekwaho ibyaha bya Jenoside
Yanditswe: Thursday 22, Aug 2024
Amakuru atangazwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. MURANGIRA B Thiery ni uko tariki ya 21 Kanama 2024 uwar Kandida Depite MUSONERA GERMAIN w’imyaka 59 yatawe muri yombi acyekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho akekwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa KAYIHURA JEAN MARIE VIANNEY wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akaba hari na bimwe mu byaha yiyemerera nko kuba kuri bariyeri ziciweho Abatutsi.
Ibyaha bya Jenoside yakorewe (…)
Amakuru atangazwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. MURANGIRA B Thiery ni uko tariki ya 21 Kanama 2024 uwar Kandida Depite MUSONERA GERMAIN w’imyaka 59 yatawe muri yombi acyekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho akekwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa KAYIHURA JEAN MARIE VIANNEY wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akaba hari na bimwe mu byaha yiyemerera nko kuba kuri bariyeri ziciweho Abatutsi.
Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi Musonera ashinjwa bikaba byarabereye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke ubu akaba ari mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga. Musonera Germain mu gihe cya Jenoside akaba yari Encadreur (Ushinzwe Urubyiruko) w’Urubyiruko muri Komini Nyabikenke.
RIB ivuga ko nyuma y’uko yakiriye ikirego taliki 19/07/2024 gishinja Musonera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira iperereza.
Nyuma Ubugenzacyaha bukaza gusanga hari impamvu ziremereye zituma MUSONERA GERMAIN akekwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa KAYIHURA JEAN MARIE VIANNEY wishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi kandi icyaha acyekwaho kikaba kiri mu byaha bikomeye kandi nawe hari ibyo yiyemerera.
Dr. Murangira yagize ati: “Mu ibazwa rye ry’ibanze Musonera Germain yiyemerera ko mu gihe cya Jenoside nawe yajyaga ajya kuri bariyeri ziciweho Abatutsi kandi akiyemerera ko KAYIHURA JMV yiciwe aho yacururizaga ku kabari ke. Rero mu isesengura ry’Umugenzacyaha izi ni impamvu zifatika zituma akekwa kandi zashingiweho kugira ngo Musonera akurikiranwe afunze". “”
RIB ivuga ko ubu MUSONERA GERMAIN afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kandi dosiye ikaba iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.
Ntacyo RIB yatangaje ku kirego cy’imbunda Musonera yaba yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinjwa na bamwe mu barokokeye mu gace k’iwabo mu Ndiza ya Nyabikenke.
Musonera Germain yagarukiye mu marembo y’Inteko, yamaze kwitoza kuzarahira ndetse yarahawe imashini azakoresha nka Depite. Ibirego bimenyekanye, FPR Inkotanyi, Umutwe we wa Politiki wari wamushyize ku rutonde wasabye Komisiyo y’Amatora ko atarahira agasimburwa n’undi. Gusa icyo gihe mu ibaruwa ntiharimo impamvu.
Ntabwo ari mu Nteko gusa Musonera yakumiriwe, kuko amakuru Umuryango ufite ni uko n’aho yakoraga mu Biro bya Minisitiri w’Intebe iyi dosiye ya Jenoside ibyutse naho bahise bamuhagarika mu kazi. Amakuru akavuga kwari ukugira ngo atabangamira iperereza.
UBUTUMWA bwa RIB
RIB ivuga ko kuba nyuma y’imyaka 30 hakiboneka abantu batarakurikiranwa ku byaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kuba hakiboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ibi bigaragaza ububi n’ubugome Jenoside yakoranwe, aho hari imiryango yazimye cyangwa uwarokotse akaba atarongeye kumenya amakuru y’abakoze jenoside babiciye ababo.
RIB ivuga ko uko byagenda kose, ukuri kuba kuzamenyekana, kandi abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bose byanze bikunze ukuboko k’ubutabera kubazabageraho kuko mu mategeko y’u Rwanda icyaha cya Jenoside kidasaza.
RIB ikaba ikangurira abantu bose bafite amakuru kuri Jenoside, yaba ari amakuru ashingiye ku hantu haba harahishwe imibiri y’abazize Jenoside, ku bantu batarafatwa bagize uruhare muri Jenoside cyangwa abakatiwe n’Inkiko Gacaca bakihishahisha, ko gutanga ayo makuru ari ingenzi kandi ko NTA NKURIKIZI IRIMO, ariko kuyahisha bifite ingaruka.
RIB ivuga ko kuba Imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye tugomba kuba tugeze igihe cyo kuba twumva neza ko guhisha amakuru cyangwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside ntacyo bimaze, ahubwo bigira ingaruka. Ko bikwiye ko abantu batanga amakuru babitse, bazi kuri Jenoside kuko ni inzira iganisha ku BUMWE n’UBWIYUNGE.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *