RIB yatahuye agatsiko k’abakekwaho kwiba miliyoni 18 Frw kuri sitasiyo za lisansi
Yanditswe: Thursday 13, Nov 2025
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za lisansi zitandukanye mu gihugu amafaranga 17,980,641frw.
Aba bagabo bafashwe nyuma y’uko RIB yakiriye ibirego bitandukanye bivuye muri izi sitasiyo, aho zavugaga ko zibwa mu buryo bumwe.
Abafashwe ni Nsabimana Straton ari na we RIB ivuga ko ari umuyobozi w’agatsiko kagizwe na Ntagwabira Vincent na Mwesigye Paul, bashuka umukozi utanga lisansi, bakamwaka telefone bishyuraho hanyumba bagahindura umubare w’ibanga.
Uko ubu bujura bukorwa
Iperereza rya RIB ryagagaje ko abaregwa bajya kuri sitasiyo za lisansi, bamara kunywesha bakishyura amafaranga atangana na esanse bahawe.
Umukozi wo kuri sitasiyo yahita abibona akababwira ko bohereje amafaranga atuzuye, bakamusaba telefoni ye kugira ngo birebere neza ko ibyo avuga ari ukuri, ariko ari amayeri yo kugira ngo abahe iyo telefoni bishyuraho.
Umwe muri aba yifashishije mudasobwa bitwaza mu modoka, ahita anyura ku muyoboro wa MTN ukoreshwa n’abafite kode zo kwishyuriraho za MoMo Pay (MTN MoMo Business Partner Portal), hanyuma agashyiramo kode yo kwishyuriraho ya sitasiyo ariko akemeza ko bibagiwe umubare w’ibanga (Forgot Password).
Icyo gihe sisiteme yahitaga ibaha ijambo ry’ibanga (One Time Password) kuri ya telefoni bahawe n’umukozi wa sitasiyo ya esanse bakabona uburenganzira (Access) bwo guhindura wa mubare w’ibanga (Password).
Nyuma yo guhindura umubare w’ibanga bahita biyoherereza (kuri numero yabo) amafaranga bashaka bakoresheje application ya MTN MoMo Business Partner Portal bitabasabye kuba bafite simcard yo kuri sitasiyo (Physical Simcard).
Aba bafashwe bamaze kwiba amafaranga hafi miliyoni 18 kuri sitasiyo 9 zihereye mu Mujyi wa Kigali, no mu Turere twa Nyagatare, Muhanga, Nyabihu na Huye.
Bakurikiranweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa, cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.
RIB irasaba abakozi b’amasitasiyo ya esanse kugira amakenga bagashishoza, bakirinda umuntu ubusaba telefoni bishyuriraho ngo ayifate mu ntoki, kuko iyo niyo ntandaro y’ubwambuzi bushukana.
RIB inaburira abafite imigambi y’uburiganya nk’ubu kuyihagarika, kuko ubushobozi bwose bwo kuyitahura bagafatwa, bagahanwa buhari.
Icyo amategeko avuga
Icyaha cyo kujya cyangwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri, ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000frw).
Icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo, gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000frw).
IVOMO: RIB WEBSITE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *