skol
fortebet

RIB yataye murigombi Umugabo uherutse kwicisha umugore we icyuma bapfa 50.000 Frw yafatiwe ku mupaka

Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yatangaje ko umugabo w’imyaka 28 uherutse kwica umugore we akoresheje icyuma, yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda agerageze gutoroka.

Sponsored Ad

Ku itariki 6 Kamena 2025 ni bwo uwo mugabo yishe umugore we wari ufite imyaka 27 bari bamaranye amezi abiri bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko.

We na nyakwigendera bari bagiranye amakimbirane ashingiye ku mafaranga 50.000 Frw batumvikanye uburyo yakoreshejwe.

Ibyo byabereye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, mu Kagari ka Gitaraga.

Uwo mugabo yamwishe akoresheje icyuma amukata umuhogo anamutera icyuma mu mutwe nyuma ahita atoroka.

CIP Gahonzire yabwiye IGIHE ko ukekwa yahise atangira gushakishwa atabwa muri yombi ku itariki 8 Kamena 2025 ku mupaka wa Gatuna agerageza gutorokera muri Uganda.

Ati “Abapolisi bacu bakora ku mipaka turakorana cyane ku cyaha gikomeye nka kiriya kuko tuba dukeka ko uwo muntu ashobora gutoroka. Yagerageje guca ku mupaka wa Gatuna afatwa n’abapolosi bahakorera.”

CIP Gahonzire yongeyeho ko akimara gufatwa yahise agarurwa i Kigali ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Masaka ndetse yamaze gukorerwa dosiye.

Uyu mugabo akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe umugore we.

CIP Gahonzire yasabye abantu kwirinda amakimbirane ageza aho umuntu yica undi bapfa amafaranga ndetse abibutsa ko ababikora ntaho bashobora guhungira ubutabera muri iki guihugu.

Ingingo ya 107 y’Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa