RIB yerekanye abantu 3 bamaze kuriganya abantu arenga Frw miliyoni 70 babizeza kubashakira akazi
Yanditswe: Tuesday 25, Mar 2025

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze uwitwa Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane, bakaba bakurikiranweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke
RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko iperereza ry’ibanze yakoze rigaragaza ko Mungaruriye yafunguje ibigo by’ubucuruzi (company) byizeza abantu kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye, ariko babanje kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye.
Uru rwego rukomeza ruvuga ko “iperereza kandi rigaragaza ko bafashwe bamaze kwakira agera kuri 70,000,000 Frw bakuye muri ubwo buriganya.”
Mungaruriye na bagenzi be bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
RIB yasabye abaturarwanda bose cyane cyane abashaka akazi kujya bashishoza, kugira amakenga ku babizeza akazi, no gushakisha amakuru y’ukuri ku kazi bashaka mbere yo gutanga amafaranga yabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *