skol
fortebet

Rihanna yahishuye ko atwite (Amafoto)

Yanditswe: Tuesday 06, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna yaraye ahishuye ko yitegura kwibaruka umwana wa Gatatu ubwo yari mu birori bya Met Gala.

Sponsored Ad

Ubwo Rihanna n’umukunzi we ASAP Rocky batambukaga ku itapi mu birori by’imideli bya Met Gala, yifashe ku nda ye maze araseke abanyamakuru baramufotora.

Mu mafoto abanyamakuru bamufotoye wabonaga ko afite inda nkuru, ndetse bahise bifuriza uyu muryango kuzabyara neza.

A$AP Rocky yashimiye abanyamakuru ati:"Nishimiye ko buri wese atwishimiye kuko natwe turishimye cyane."

Umuhungu wa mbere wabo witwa RZA yavutse muri Gicurasi 2022, naho murumuna we, Riot, avuka muri Kanama 2023.

Rihanna, icyamamare muri muzika no mu bucuruzi yakunze gutangaza ko yifuza ko umwana we wa Gatatu yaba umukobwa nubwo yemeza uwo yabyara wese azamwishimira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa