
Ku munsi wa mbere w’amatora ya Papa uzasimbura Francis nta mu cardinal waraye wemejwe, bityo umwotsi wera werekana ko hari uwatowe ntiwazamurwa.Aho kuzamura uwera hazamutse uwirabura bityo isi ibona ko nta Papa watowe.
Mu masaha ya Saa tatu z’ijoro nibwo uyu mwotsi wazamuwe, Abakirisitu Gatulika bahita babona ko mu matora ntawemejwe.
Aba Cardinals 133 nibo bari muri iryo tora, gutora ku munsi wa mbere bikaba byarabanjirijwe n’indirimbo Veni Creator Spiritus iririmbwa mu rwego rwo kwitabaza Roho Mutagatifu ngo ababe hafi muri icyo gikorwa.
Vatican News yanditse ko ubwo amatora y’umusimbura wa Papa Francis yabaga ku munsi wayo wa mbere, i Roma ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero hari Abakirisitu 45,000 bari baje kureba ubwoko bw’umwtsi uri buve ahatorerwa.
Papa uzatorwa kuri iyi nshuro azaba ari uwa 267 kuva Mutagatifu Petero yemezwa nk’uwashinze Kiliziya Gatulika y’i Roma.
Amatora ari kubera muri Chapelle Sistine ariko bo bacumbikiwe mu nzu yitwa Casa Santa Marta.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *