
Ross Kana wari umwe mu bahanzi babarizwaga muri 1:55 AM Ltd yamaze kwandika urwandiko ruyisezeramo abashinja kutubahiriza amasezerano y’ibyo bumvikanye kuva yageramo ku wa 1 Ukuboza 2023.
Mu ibaruwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Ross Kana yagize ati “Nahisemo gusezera muri 1:55 AM Ltd nyuma y’uko iyi sosiyete inaniwe kubahiriza ibyo twumvikanye mu masezerano twasinyanye ku wa 1 Ukuboza 2023.”
Nubwo ateruye ngo avuge ibyo batubahirizaga, amakuru ahari ni uko Ross Kana atavugaga rumwe n’ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd nyuma y’uko banze kumukorera amashusho y’indirimbo yise Mami.
Uretse amashusho y’iyi ndirimbo batumvikanyeho, mu minsi ishize Ross Kana yari yaciye amarenga yo gusohoka muri 1:55AM Ltd ubwo yateguzaga indirimbo ye nshya yise ‘Molela’ bigaragara ko nta ruhare rwa 1:55 AM Ltd rurimo.
Ross Kana asezeye mu gihe abandi barimo Element na Kenny Sol nabo bivugwa ko bari mu muryango usohoka muri iyi sosiyete bari bamaze igihe bakorana.
Kuva yakwinjira muri 1:55 AM mu 2023, Ross Kana amaze gukora indirimbo eshatu zirimo Fou de toi, Sesa na Mami.
Ku ruhande rwa 1:55 AM Ltd, baherutse kwizeza impinduka zikomeye mu buyobozi n’abahanzi bakorana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *