RRA yibukije abasora kwihutira kwishyura Ipatanti n’umusoro ku nyungu z’ubukode
Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA, cyasabye abakora ubucuruzi kwihutira kwishyura umusoro w’ipatanti w’uyu mwaka wa 2026, bitarenze itariki ya 31 Mutarama 2026. Abandi barebwa n’iyi tariki ntarengwa ni abafite imitungo itimukanwa ikodeshwa, basabwa kwishyura umusoro ku nyungu babonye mu mwaka ushize.
Komiseri Wungirije Ushinzwe Intara n’Imisoro Yeguriwe Inzego z’Ibanze mu Kigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), Karasira Ernest, asaba abarebwa n’iyi misoro yombi kwihutira kubahiriza inshingano zabo hakiri kare, kuko kwirindiriza umunsi wa nyuma bikunda guteza ingorane.
Yakomeje ati “turashishikariza abo bireba kugira ngo bihutire kumenyekanisha banishyure hakiri kare. Ushobora kumenyekanisha wenda ukishyura nyuma, ariko ntiwirindirize umunsi wa nyuma kuko bituma haba imbogamizi zitandukanye haba mu buryo bwa sisiteme dukoresha cyangwa mu buryo bwo kubona ubufasha bukenewe mu gihe abasora baziye rimwe.”
Ipatanti
Uyu musoro utangwa n’umuntu wese utangije igikorwa cy’ubucuruzi mu Karere, usanzwe akora ubucuruzi n’ugitangira ubucuruzi buto n’ubuciriritse wasoje imyaka ibiri y’ubusonerwe.
Mu kugena igipimo cyawo, hitawe ku bantu bashobora kugaragaza igicuruzo rusange bagize mu mwaka ushize, n’abadashobora kukigaragaza.
Abarebwa n’umusoro w’ipatanti bashobora guhitamo kwishyura mu bihembwe cyangwa ku mwaka.
Yagize ati “Iyo uhisemo kwishyura ku mwaka, urasabwa kumenyekanisha no kwishyura bitarenze itariki 31 Mutarama 2026. Abahisemo kwishyura mu buryo bw’umwaka, iyo ni yo tariki ntarengwa. Ku bahisemo kwishyura mu buryo bw’ibihembwe, nabo igihembwe cya mbere kimenyekanishwa bitarenze itariki 31 Mutarama 2026.”
Igihembwe cya kabiri kizishyurwa bitarenze tariki 30 Mata, icya gatatu kikishyurwa bitarenze ku wa 31 Nyakanga, icya kane kikishyurwa bitarenze ku wa 31 Ukwakira 2026.
Mu ikoranabuhanga ry’imenyekanisha, iyo utoranya igihembwe cya mbere, ubwo uba uhisemo kwishyura mu bihembwe, kandi ntabwo wasimbuka igihembwe. Iyo utoranyije igihembwe cya kane, ubwo uba ugiye kwishyura umwaka wose.
Mu kumenyekanisha umusoro w’ipatanti, usora ashobora kumenyekanisha akoresheje urubuga rw’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro, akajya ahanditse kumenyekanisha imisoro yeguriwe uturere, agashyiramo TIN ye n’ijambo banga, akuzuza ibisabwa kugeza abonye nimero yo kwishyuriraho.
Ushobora no gukoresha *800# kuri telefoni igendanwa, ugakurikiza amabwiriza, ukabona nimero yo kwishyuriraho.
Umusoro ku nyungu z’ubukode
Abarebwa no kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z’ubukode ni umuntu wese ufite umutungo utimukanwa akodesha mu Rwanda, yaba ari umuntu ku giti cye cyangwa ikigo.
Ntureba amasosiyete gusa, ahubwo unareba n’abantu ku giti cyabo batanditse ku musoro ku nyungu z’amasosiyete.
Ucibwa ku nyungu ikomoka ku mazu akodeshwa yose cyangwa akodeshwa igice; inyungu ikomoka ku bikorwa byongerewe ku nzu bikodeshwa byose cyangwa hakodeshwa igice cyabyo; n’inyungu ikomoka ku bukode bw’undi mutungo utimukanwa uwo ari wo wose uri mu Rwanda.
Karasira asaba abafite iyi mitungo ikodeshwa kwihutira kuyandikisha muri RRA, niba batarayandikisha, kugira no babashe kuyisorera.
Komiseri Karasira yasobanuye ko ku mafaranga yose yakodeshejwe mu mwaka, amategeko yemera gukuraho 50% nk’amafaranga usora akoresha mu bikorwa byo gufata neza umutungo we utimukanwa ukodeshwa.
Yongeyeho ko abafashe inguzanyo muri banki bemererwa gukuramo n’inyungu bishyuye.
Igipimo cy’umusoro ku nyungu z’ubukode kigenwe ku buryo bukurikira: 0% ku nyungu z’ubukode ku mwaka ziri hagati y’ifaranga rimwe ry’u Rwanda n’amafaranga y’u Rwanda 180.000; 20% ku nyungu z’ubukode ku mwaka ziri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 180.001 n’amafaranga y’u Rwanda 1.000.000; na 30% ku nyungu z’ubukode ku mwaka ziri hejuru y’amafaranga y’u Rwanda 1.000.000.
Karasira yibukije abarebwa n’uyu musoro w’umwaka wa 2025 kuwumenyekanisha no kuwishyura bitarenze tariki ya 31 Mutarama. Yabasabye kubikora kare, ntibategereze umunota wa nyuma.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *