skol
fortebet

RSF n’abafatanyabikorwa biyemeje gushinga guverinoma ibangikanye n’iya Sudani

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 24, Feb 2025

RSF n'abafatanyabikorwa biyemeje gushinga guverinoma ibangikanye n'iya Sudani

Sponsored Ad

skol

Ku wa Gatandatu, umutwe wa Rapid Support Forces wagiranye amasezerano n’indi mitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro bishyize hamwe kugira ngo hashyirweho “guverinoma y’amahoro n’ubumwe”, nk’uko abasinye, al-Hadi Idris na Ibrahim al-Mirghani babitangarije Reuters.

Mu bashyize umukono kuri aya masezerano harimo Abdelaziz al-Hilu, umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba ugenzura uturere twinshi n’ingabo muri Leta ya Kordofan y’Amajyepfo, kandi akaba yarasabye kuva kera ko Sudani yagira Leta idashingiye ku idini.

Guverinoma nk’iyi ibangikanye n’iyemewe yamaze gutera impungenge Umuryango w’Abibumbye, ntibiteganijwe ko izamenyekana cyane, ahubwo ni ikindi kimenyetso cyerekana ko igihugu cyacitsemo ibice mu gihe cy’intambara y’abenegihugu imaze hafi imyaka ibiri.

RSF yigaruriye igice kinini cy’iburengerazuba bwa Darfur n’ibice by’akarere ka Kordofan mu ntambara, ariko iri gusubizwa inyuma muri Sudani rwagati n’Ingabo za Sudani, zamaganye ishyirwaho rya guverinoma ibangikanye n’iya ziyobora kugeza ubu nyuma yo kuvanaho iya gisivili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa