skol

RSSB yatangije ikigega cya miliyari 43 Frw yo guteza imbere imishinga iciriritse

Yanditswe: Monday 27, Apr 2026

featured-image

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangije ikigega kigamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (SME Growth Fund), gitangirana imari shingiro ingana na miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika (’asaga miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda).

Umuhango wo gusinya amasezerano y’itangizwa ku mugaragaro ry’iki kigega ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Enko Capital Rwanda, wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026.

Iki kigega kizafasha kubona inguzanyo z’igihe kirekire, zorohereza imishinga mito n’iciriritse kubona igishoro, bityo igakura, igatanga imirimo, kandi igateza imbere udushya.

Iki gikorwa gihuye n’icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), kikaba ari indi ntambwe iganisha ku bukungu bushingiye ku ruhare rukomeye rw’abikorera.

Biteganyijwe iki kigega, kikazagenda cyagurwa buhoro buhoro kikazagera kuri miliyoni 100 z’amadolari, ni ukuvuga asaga Miliyari 145 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Isesengura rya Politiki-IPAR-Rwanda, bwakorewe mu Turere turindwi two mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali bukozwe bwerekanye ko 36% by’ibigo bito, ibiciriritse n’ibiringaniye bigera ku guzanyo mu buryo bugoranye mu gihe 38% ari byo byoroherwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa