skol

Rubavu: Icukumbura ku bibazo byatumye abarimo Gitifu w’umurenge bakurwa mu kazi

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki 4 Gashyantare 2026, nibwo abakozi batatu b’Akarere ka Rubavu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyaransengiyumva Monique n’Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Akarere mu by’umutekano (DASSO) mu Murenge wa Bugeshi, Dushimire Donatien, banditse basezera akazi.

Mu gihe aba banditse basezera, Umunyababanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere, Mujawase Annualite we yarirukanwe burundu, biturutse ku bwumvikane buke, kutuzuza inshingano no kwitwaza ko buri umwe afite umushyigikiye.

Nyuma y’uko aba bakozi umwe yirukanwe abandi bakandika basezera, IGIHE yakoze icukumbura ku mpamvu z’iki kibazo.

IGIHE yavanye amakuru ahantu hizewe ko mbere y’uko aba bakozi basezera, ikibazo cyabo cyari cyaragejejwe muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, nyuma y’uko mu Kagari ka Terimbere hakomeje kugirwa indiri y’imyubakire y’akajagari, bikaza kugaragara ko bikorwa hari abayobozi babyihishe inyuma.

Amakuru yizewe agaragaza ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiye aba bakozi bose uko ari batatu ibasaba gusezera akazi, maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari agatsimbarara, bikarangira yirukanwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo n’umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge bo bemeye gusezera.

Umuhuzabikorwa wa DASSO wasezeye, bivugwa ko amakosa yakekwagaho yayakoze ubwo yakoreraga mu Murenge wa Nyundo, akajya akingira ikibaba abakoraga ubwubatsi bw’akajagari ndetse ntabatangire raporo.

Ni mu gihe ukutumvikana hagati ya Gitifu w’Akagari n’uw’umurenge kwari kumaze umwaka urenga, ndetse bagiriwe inama kenshi ko bashyira umupira hasi bagakorera umuturage, ariko umwe muri bo akajya yitwaza ko ashyigikiwe n’Umuyobozi w’Akarere, undi nawe akagaragaza ko ashyigikiwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko bamaze kuva mu kazi, mu minsi ya vuba bashobora gutangira gukurikiranwa n’ubutabera ku makosa bakekwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper mu kiganiro na IGIHE yahamije ko aba bakozi batatu batakiri mu nshingano.

Ati “Ni impamo, Gitifu w’Umurenge n’Umuhuzabikorwa ba DASSO basezeye, ibaruwa zabo ntabwo bashyizemo impamvu, ni mu gihe Gitifu w’Akagari yasezerewe kubera amakosa yo kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’ubutaka yari amaze iminsi agaragara mu kagari yayoboraga.”

“Akagari ka Terimbere ni igice cy’umujyi, abubaka bagomba kubahiriza igishushanyo mbonera kugira ngo abandi bareberebeho, niyo mpamvu Gitifu wako twamwirukanye kugira ngo n’abandi bakozi bibabere isomo.”

Meya Mulindwa yaboneyeho kwibutsa abaturage ko gusezera mu kazi bibaho, kuko umukozi ushyira mu gaciro ashobora no gufata icyemezo cyo gusezera kubera ko inshingano ze atari kuzigeraho.

Ati “Abaturage babifate nk’ibisanzwe nta gikuba cyacitse, kuko umuyobozi wananiwe inshingano byaba byiza asezeye.”

Ni mugihe yasabye abayobozi kumva ko bashinzwe abaturage, bagomba kubakorera ibyiza ndetse ko iyo igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka gikoreshejwe nabi biba byica itegeko bikangiza n’icyerekezo cy’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yemeye amakuru yo kuva mu nshingano kw’aba bayobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa