skol
fortebet

Rubavu: Rubyiruko mukoreshe imbuga nkoranyambaga nk’intwaro irwanya abapfobya Jenoside- Minisitiri Marizamunda

Yanditswe: Thursday 10, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko urubyiruko rukwiriye gukoresha neza imbuga nkoranyambaga nk’intwaro zirwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe mu Murenge wa Nyundo cyitabiriye n’urubyiruko rwari rwiganje cyane, abagore n’abagabo, bose basabwe gukomeza guharanira ubumwe n’Ubudaheranwa bamagana politiki mbi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100.

Yibanze ku rubyiruko cyane, agaragaza ko ari rwo rufite intwaro y’ibibera ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basigaye biganje cyane.

Ati: “Ku bijyanye n’ingengabitekerezo bagarutseho, ingengabitekerezo yateguwe kera abakoloni bakigera mu Gihugu cyacu, bafite gahunda bashakaga kugeraho barayubaka, barayigisha bayihereza Abayobozi basimburanye muri Leta ya nyuma y’Ubwigenge, yaba Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri kugeza ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Yakomeje agira ati: “Abashoboye guhungana iyo ngengabitekerezo yubatswe mu myaka ingana gutyo, ntabwo ari ikintu wabyuka mu mwaka umwe uvuge ngo birarangiye. Bizasaba imbaraga, bizasaba ubufatanye bizasaba gukomeza gushaka uburyo bwo kuyirwanya, cyane cyane ko ubu isigaye itizwa umurindi n’ikoranabuhanga.”

Minisitiri w’Ingabo avuga ko mu gihe bamwe mu rubyiruko bari ku mipaka y’u Rwanda, ruhanganye n’abashaka kwinjira mu Gihugu barwana, ururi mu Rwanda narwo rwari rukwiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’intwaro ihangana n’abo banyuraho.

Ati: “Urubyiruko rwacu rwahawe amahirwe rugashyirirwaho ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga. Mu gihe urubyiruko rumwe ruri ku nkiko z’Igihugu ruhanganye na ba bandi bayifite bashaka kongera kugaruka kwinjira mu Gihugu ngo barangize igikorwa basize batangiye, ndakeka ko natwe urubyiruko ruri imbere hano mu Gihugu, ubwo bushobozi Igihugu cyabahaye, mukwiriye kubukoresha muhangana na bariya bajya ku ikoranabuhanga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, mukabarwanya, na mwe ukaba umusanzu wanyu mu kunganira ba bandi bafite bya bikoresho bindi bituma itabasha kwambuka umupaka ngo ize hano.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo kandi nzi ko mubishoboye kandi mubishyizemo ubushake gusa, ntabwo abantu bari i Burayi cyangwa bari muri Amerika, cyangwa bari muri Canada cyangwa bari muri Australia babarusha gukwirakwiza ibitekerezo byiza mu rwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Etienne Mutabazi w’imyaka 26 y’amavuko usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK Ishami rya Gisenyi gusa usanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe akaba umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko kuri we yize kandi ko akwiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga ahakanya abandika bashaka gupfobya amateka, ahamagarira n’urundi rubyiruko kugira atyo.

Ati: “Hari abagenda bagaragara hirya no hino bahakana kandi bagapfobya Jenoside, rero ni inshingano za buri wese cyane cyane urubyiruko kuko twese dukoresha imbuga nkoranyambaga, abo bandika bashaka gupfobya twebwe ubwacu ibihamya ni byinshi, amateka arahari dukwiriye gukora tubasubiza, tugaragaza ibyabaye birahari nta kintu na kimwe gihimbwa.”

Yakomeje agira ati: “Twasuye Urwibutso, hari imibiri iruhukiye muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo, ku bwabyo n’ubuhamya bugenda butangwa bigaragaza ukuri.”

Uwamahoro Florence na we witabiriye uyu muhango wo kwibuka Abatutsi mu 1994 biciwe mu Murenge wa Nyundo no mu nkengero zayo yagize nk’urubyiruko rusanzwe rukoresha imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: ”Abenshi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside barimo gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane kandi ikindi barimo gukoresha urubyiruko cyane nkatwe rero nk’urubyiruko abenshi dukoresha izo mbuga nkoranyambaga. Ikintu cya mbere dukora ni ukubasubiza, ntabwo tubasubiza tubatuka ahubwo tubasubiza ibyiza by’Igihugu cyacu, amateka yaranze Igihugu cyacu, tubereka ukuri kw’ibihari.”

Mu Rwibutso rwa Nyundo kandi hashyinguwe umubiri umwe wa Nzaramba Cyprien wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri urwo Rwibutso hakaba hasanzwe hashyinguwe imibiri 1 025 n’indi 9 041 izimurirwa mu Rwibutso rwa Bigogwe rumaze gutunganywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa