skol

Rubavu: Umugabo yasanzwe mu muhanda yapfuye yatemwe mu maso

Yanditswe: Monday 10, Nov 2025

featured-image

Manishimwe Théogène w’imaka 42 wo mu Karere ka Rubavu yasanzwe mu muhanda yapfuye bigaragara ko yatemaguwe mu maso.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Buringo ho mu Mudugudu wa Butaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Murindangabo Eric yabwiye IGIHE ko “Abantu bari batwaye umurwayi kwa muganga nibo babonye umurambo we baratumenyesha, turahagera dusanga yishwe urw’agashinyaguro atemaguwe mu mutwe imipanga itanu yo mumaso n’umupanga bamutemye ku ivi ry’iburyo.”

Gitifu Murindangabo yavuze ko uyu mugabo yakoraga akazi ko kogosha mu santere ya Butaka.

Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko hamaze gufatwa abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, mu gihe iperereza rikomeje.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa