skol
fortebet

Rubavu: Yishe umugore we amuhoye icyangombwa cy’ubutaka

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 08, May 2026

Rubavu: Yishe umugore we amuhoye icyangombwa cy'ubutaka

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’imyaka 43 wo mu Karere ka Rubavu, yateye icyuma mu gatuza umugore we w’imyaka 44, hakekwa ko bapfaga icyangombwa cy’ubutaka.

Ibi byabaye ku mugoroba wa tariki 07 Gicurasi 2026 saa Kumi n’Imwe na 45, mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira ho mu Mudugudu wa Rusamaza.

Nkuko IGIHE kibivuga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko umugabo bikekwa ko yari amaze amezi abiri yarataye urugo ariko akaza gutaha umugore akamwakira.

Ati "Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwa yari amaze amezi ane yarataye urugo, yongera kurugarukamo ku gatandatu taliki 02 Gicurasi 2026 umugore aramwakira. Yagarutse amubwira ko yari yaragiye mu kazi ko gukora amashanyarazi mu karere ka Nyagatare, bahoraga mu makimbirane y’umuryango bagirana."

IGIHE yamenye ko uyu mugabo yasubiye mu rugo abaza umugore we icyangombwa cy’ubutaka bari batuyeho ashaka kugitwara, ari na ho yehereye amutera icyuma.

Umurambo wa nyakigendera uracyari mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero, aho uzavanwa ujya gushyingurwa mu gihe ukekwaho icyaha we afungiwe kuri Sitasiyo ya Posisi ya Rugerero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa