skol

Rubio yagaragaje uburyarya bw’Abanyaburayi basaba Amerika guhana u Burusiya bo bakajya guhahayo

Yanditswe: Wednesday 24, Sep 2025

featured-image

Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yashinje Abanyaburayi kugira uburyarya bukomeye, basaba igihugu cye gushyiriraho u Burusiya ibihano bikakaye nyamara bagaca inyuma bakajya guhahira i Moscow.

Mu kiganiro yagiranye na NBC ku wa 23 Nzeri 2025 Rubio yagize ati “Badusaba kongera ibihano by’ubukungu ku Burusiya nyuma ibihugu byo mu Burayi biracyagura ibikomoka kuri peteroli na gaz ku bwinshi.”

Yatangaje ko Ukraine ikwiriye kemwera amasezerano y’amahoro n’u Burusiya, agaragaza ko guhagarika intambara bitareba igihugu cye ahubwo bireba abayahanganiyemo.

Kuva yasubira ku butegetsi, Donald Trump yagerageje inshuro nyinshi kunga u Burusiya na Ukraine.

Habaye ibiganiro byinshi bihuza impande zombi bigera n’aho Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin atumirwa na mugenzi we wa Amerika ariko na n’ubu ubona ko nta kiravamo.

Rubio yabajijwe impamvu intambara ikomeje guca ibintu nyamara inshuro nyinshi Trump yarizezaga ko agiye kuyihagarika, arasubiza ati “Ntabwo Amerika ari yo irebwa no guhagarika intambara. Abarusiya bagomba guhagarika intambara na Ukraine ikumva ibyo isabwa mu masezerano y’amahoro.”

Icyakora yavuze ko guhagarika intambara ihanganiyemo aba banyaburayi, Rubio yashimangiye ko bikiri mu byo Trump arangamiye.

Rubio yabajijwe kandi ibyo kongera ibihano bafatiye u Burusiya nk’uburyo bwo kubushyiraho igitutu ngo buhagarike intambara, asubiza ko Amerika izakomeza kuba umuhuza mu buryo bwose bushoboka.

Ati “Igihe twibanze ku by’ibihano n’ibindi, ni bwo ubushobozi bwo kuba umuhuza mu guharanira amahoro bugabanyuka. Tubikomeje intambara yamara indi myaka ibiri. Turajwe ishinga no kwirinda ibyo.”

Nubwo u Burusiya bugaragaza ko bwemera ibiganiro, busaba ko bikwiriye gushingira ku mpamvumuzi z’intambara, harimo n’uko Ukraine yazibukira ibice byahoze ari ibyayo birimo Donetsk na Luhansk byo muri Donbas, Kherson, Zaporizhzhia byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa