skol

Rugahango: Yafashwe akwirakwiza ibiro bibiri by’urumogi

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Umugabo w’imyaka 43 wo mu murenge wa Bweramana Akagari ka Rubona Umudugudu wa Masambu, Akarere ka Ruhango, yatawe muri yombi akekwaho gucuruza kuranguza, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge aho yafatanwe ibiro birenga bibiri (2) by’urumogi.

Uyu mugabo yafashwe mu ijoro ryo kuwa 28 rishyira 29 Mutarama 26.

Police ku bufatanye n’izindi nzego bakomeje ubukangurambaga ku baturage by’umwihariko urubyiruko bugamije gukumira ibyaha kuko byangiza ubuzima bw’abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko

Police ikomeje gushimira abaturage bakomeje kurangwa n’umuco mwiza wo kumenya ko umutekano ari ishyingano rusange aho bagira uruhare rufatika mu gutangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamije gukumira no kurwanya ibyaha

Police kandi irasaba buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’amatege ko by’umwihariko gucuruza, gukwirakwiza, gutunda, kunywa urumogi kandi ko ari cyaha gihanwa n’amategeko.

Police ivuga ko itazigera yihanganira uwo ari we wese ukora ibinyuranyije n’amategeko cyane ko amayeri bakoresha ikomeje kuyatahura ndetse uzajya abikinisha azajya afatwa agashyikirizwa ubugenzacyaha amategeko yubahirizwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa