skol

Ruhango: Abaturage n’abayobozi bunguranye inama ku byiciro bya Mituweli

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Abageze mu zabukuru mu Karere ka Ruhango, babwiye umuyobozi w’Akarere ko ibyiciro by’amafaranga ya Mituweli babarizwamo bikwiye kugendera ku bushobozi bafite.

Abagejeje ikibzo kuri Meya, baviga ko badashobora gukora akarimo kabaha amafanraga, kandi bakaba nta bundi bwizigame bafite.

Umusaza Nyagasaza Francois yicumbye akabando, avuga ko atagifite imbaraga zo gukora, kandi yashyizwe mu cyiciro cy’abazishyura 10.000frw.

Asaba ko yahindurirwa icyiciro akajya mu giciye munsi, nko kwishyura 4.000frw kuko nta n’abana afite bamurwanaho ngo abone ayo mafaranga.

Agira ati, "Nk’ubu ko ntacyo nkora kinjiza, ayo mafaranga 10.000frw nayakura he, ko n’abana banjye bamwe bapfuye, abandi bakaba barashatse batunze ingo zabo"?

Hari kandi umusaza uvuga ko bamushyize mu cyiciro cy’abazishyura 20.000frw, kandi atuye mu cyaro cya Ntongwe, hakaba n’umukecuru uri mu birukanwe muri Tanzaniya, nawe uvuga ko atabasha kwibonera ubwishyu bwa Mituweli.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko amakuru agenderwaho, atareba niba umuntu ashaje ahubwo areba ubushobozi afite.

Agira ati, "Umuntu ashobora kuba ari i Ntongwe ariko afite ibibanza, inzu zikodeshwa, n’indi mitungo ahandi hantu, cyangwa afite abamukomokaho bifite bikaba byaherwaho ashyirwa muri icyo kiciro".

Leta yunganira umuturage agera kuri miliyoni enye

Habarurema avuga ko ubusanzwe Nkunganire ya Leta ku mwaka, igera kuri miliyoni enye, ku munyamuryango wa Mituweli, ku buryo uwarwaye yemerewe kuvuzwa kugeza ayo mafaranga ashizemo.

Bitandukanye n’abakeka ko imisanzu ya Mituweli ariyo ibavuza gusa, mu gihe Leta ishoramo amafaranga menshi.

Agira ati, "Nagira ngo mbamenyeshe ko n’utanga ibihumbi 20frw ntahagije, kuko iyo yarwaye Leta imwishyurira kugera kuri miliyoni enye, ubwo murumva kwishyura 4000frw, Leta ikagutangira mliyonie enye hari uko iba itagize koko"?

Asaba abaturage kwemera impinduka zabaye mu gushyirwa mu byiciro, hagira uwumva amakuru ye atajyanye n’amikoro ye, akagana ubuyobozi bw’Akagari, bugasuzuma ayo makuru bigakosorwa.

Agira ati, "Ndahamya ko amakuru ya sisitemu imibereho yizewe kuri benshi, ariko birashoboka ko hari aho atajyanye n’imibereho yawe, icyo gihe waza tukakurebera, nta kibazo gihari, ariko abantu bose ntibakwiye guhurura ngo baje kwikosoza kuko hari amakuru asanzwe ahari".

Abashyizwe mu bazishyura 20.000frw batabikwiye bazakosorerwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ko abaturage badafite ubushobozi, kandi barashyizwe mu cyiciro cy’abazishyura ibihumbi 20frw kuri Mituweli, bazakosorerwa bagashyirwa mu cyiciro gikwiranye n’ubushobozi bwabo.

Ubuyobozi nabwo bwemera ko hari aho bwasuzumye, busanga hari bamwe mu baturage, bo mu byaro bashyizwe mu cyiciro cya gatatu, cyishyura 20.000 frw kandi bagaragaza ko ntamikoro bafite.

Ubusanzwe hari amakuru agena ibyiciro bitanu, muri Porogaramu y’Imibereho ibitse amakuru, yifashishijwe mu guhyira mu byiciro abaturage, n’umusanzu usabwa kuri buri cyiciro, uzatangirana n’umwaka w’ingengo y’Imari 2026-2027.

Ayo makuru agaragaza ko uwishyura ibihumbi 20frw, ari umuturage wishoboye, utunze ibirimo amasambu, inzu zikodeshwa, abacuruzi, abahembwa imishahara itubutse, n’ubundi bushobozi bugendanye n’icyo kiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa