skol

Ruhango: Batatu bapfuye undi ararembye, harakekwa inzoga basangiye

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Abantu batatu bo mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango bapfuye bikekwa ko bazize inzoga z’inkorano banyoye, mu gihe undi basangiraga arembeye mu Bitaro bya Gitwe.

Nubwo abaturage bavuga ko inzoga abo bantu batatu barimo umugore n’umugabo we banyoye ari yo bazize, ubuyobozi bwo buvuga ko icyo bazize kitaramenyekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Nsanzimfura Jean de Dieu, yavuze ko abitabye Imana ubu bari mu buruhukiro bw´Ibitaro b’Akarere bya Gitwe, naho undi we akaba arembeye muri ibyo bitaro.

Ati: “Ni byo koko abantu batatu bamaze kwitaba Imana gusa ntabo twakwemeza ko bazize inzoga kuko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ku cyaba cyihishe inyuma y’urupfu rw’aba bantu. Ntabwo bapfiriye rimwe kuko bagiye bapfa mu bihe bitandukanye, ikindi ni uko aba bari umuryango w’umugore n’umugabo.”

Akomeza avuga ko aya makuru bayamenye ahagana saa yine z’igitindo cyo ku wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare.

Na bo bahise batabaza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi b’ubuyobozi bubakuriye bahita bahagera abo bantu batatu baze gushiramo umwuka.

Ati: “Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri ni bwo imirambo ya ba nyakwigendera izakorerwa isuzuma. Ku makuru dufite kugeza ubu ni uko abo batatu bitabye Imana undi akaba arembye, mu gihe rero abitabye Imana ikibishe kitaramenyekana natwe ubwo ayo ni yo makuru dufite ubwo.”

Aba baturage bose batuye mu Kagari kamwe ariko mu Midugudu itandukanye, ba Mudugudu bakaba ari bo batanze amakuru, ariko iperereza rikaba rigikomeje ku cyabishe.

Amakuru ava mu baturage yo avuga ko abitabye Imana ari abagore babiri n’umugabo umwe, bakaba barafashwe bababara munda n’umutwe, bise bakaba barafashwe nyuma yo gusangira inzoga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa