skol
fortebet

Ruhango: Police yafatiye mu cyuho umujura wari umaze kwiba akayabo k’amafaranga

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Saturday 30, May 2026

Ruhango: Police yafatiye mu cyuho umujura wari umaze kwiba akayabo k'amafaranga

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, Police ifatanyije n’abaturage yafatiye mu cyuho mu cyuho umugabo wari umaze kwiba umucuruzi 1,700,000 Frw.

Ibi byabaye ku manywa yo ku wa 29 Gicurasi 2026, aho uyu mugabo yafatirwaga mu cyuho amaze kwiba 1,700,000 Frw, biturutse ku makuru abaturage batangiye ku gihe agatuma Polic ibasha gufata uyu mujura.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamazi yabwiye UKWELITIMES dukesha iyi nkuru ko, Polisi ikomeje gushimira abaturage bakomeje kwimakaza muri bo umuco mwiza w’ubufatanye hagati yabo na polisi, bagamije gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi vuba.

Yavuze kandi ko ibi bigaragaza ko, ubufatanye ari wo musingi wo gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

CIP Hassan Kamanzi yongeyeho ko Polisi yibutsa abaturage bake bakishora mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, guhita babihagarika vuba kubera ko uzajya abikinisha wese azajya afatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha.

Polisi iributsa abaturage ko ubujura atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa namategeko

Kugeza ubu uyu mugabo wafashwe afungiye kuri Station ya Police ya Kabagali, mu gihe amafaranga, Polisi ifanyije na RIB bayasubije nyirayo ndetse iperereza rikaba rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa