skol
fortebet

Ruhango: Umupolisi yatemwe n’abantu bataramenyekana.

Yanditswe: Wednesday 24, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022 ahagana saa Moya , umupolisi witwa Mukeshimana Claudine yatezwe n’abagizi ba nabi ubwo yari mu nzira atashye yambaye imyenda isanzwe ya gisivile.

Sponsored Ad

Byabereye mu Mudugudu wa Rusororo mu Kagari ka Kirengeri, mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yavuze ko uwo mupolisi ubwo yari atashye ku mugoroba yahuye n’umuturanyi we witwa Renzaho Emmanuel ari ku igare, arivaho bagenda baganira.

Yavuze ko bageze mu Mudugudu wa Rusororo bahuye n’abantu batatu bashaka kubambura, bagerageje kwihagararaho bahita batema Mukeshimana mu mutwe no ku kaboko arakomereka cyane naho Renzaho bamuhirika munsi y’inzira akomereka akaboko.

Yagize ati “Bamaze kumutema bamwambura telefone n’agasakoshi yari afite. Renzaho na we bamutwaye telefone.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu Mukeshimana ari kuvurirwa ku Bitaro bya Kabgayi naho Renzaho yavuriwe ku kigo nderabuzima ahita ataha.

Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha, ubuyobozi n’abaturage, hari gushakishwa abo bagizi ba nabi kugira ngo babiryozwe.

Mu Karere ka Ruhango hamaze igihe havugwa abagizi ba nabi bitwaza intwaro gakondo bagategera abantu mu nzira bagamije kubambura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa