skol

Ruhango: Uwaretse akazi i Burayi yoroye ingurube zimwinjiriza miliyoni 18 Frw ku kwezi

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Uwamariya Alvera, utuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, ni umuhinzi mworozi waretse akazi yakoraga ku mugabane w’u Burayi agaruka mu Rwanda, kuri ubu ibyo bikorwa akora, avuga ko bimwinjiriza asaga miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda nyamara aho mu mahanga atarabashaka kuyakorera.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Uwamariya yavuze ko igitekerezo cyo gushora imari mu buhinzi n’ubworozi yagikuye ku muhinzi bahuriye mu mahanga wamubwiye ko ubutaka ari isoko y’ubukungu idashira. Icyo gihe yahise asanga amahirwe yari afite mu Rwanda atabyazwa umusaruro uko bikwiye, afata icyemezo cyo gutaha atabanje no kubiganiraho n’umuryango we.

Ati: “Nakoraga akazi keza katumaga nzenguruka Isi. Umunsi umwe mpura n’umuhinzi ambwira ko ufite ubutaka aba afite ubukungu. Nahise mbona ko amahirwe mfite mu Rwanda ndi kuyapfusha ubusa, mfata umwanzuro wo gutaha ntangira kubukoresha.”

Akimara gutaha mu 2010, yatangiye ashyira imbaraga mu buhinzi bw’urutoki n’urubingo. Yaje kubona isoko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), abifashijwemo n’Akarere ka Ruhango kari mu twari twaragenewe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Ati: “Natangiye mpinga urutoki n’urubingo. Muri MINAGRI bacyeneraga urubingo ndaruhinga, rumfasha kubona arenga miliyoni n’ibihumbi 300 mu gihe gito. Nyuma isoko rirabura, mpitamo kubihagarika.”

Nubwo yatangiye ubuhinzi, intego ye nyamukuru yari ukwibanda ku bworozi bw’ingurube, kuko ari umwuga yakunze kuva akiri muto.

Mu 2019, ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, yafashe icyemezo cyo kurandura urubingo yari yarahinze yubaka ibiraro by’ingurube, atangira kuzitaho nk’umushinga w’ibanze.

Ati: “Nakuze nkunda ubworozi. Ubworozi bw’ingurube bwambereye umushinga ubyara inyungu kandi unamfasha mu buhinzi. Mbere natangaga arenga miliyoni n’ibihumbi 200 ku ifumbire mu gihembwe kimwe, ariko ubu ingurube zimpa ifumbire ihagije, ayo mafaranga nkayifashisha mu kugura ibiryo byazo.”

Ashimangira ko guhuza ubworozi n’ubuhinzi ari inkingi y’iterambere rirambye, kuko amafaranga ava mu buhinzi afasha mu kugaburira amatungo, naho ifumbire iva ku matungo igafasha kongera umusaruro w’imyaka.

Kugeza ubu afite ingurube zirenga 150, kandi akoresha intanga zitunganyijwe azitumiza muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu rwego rwo kongera ubwiza n’umusaruro w’amatungo. Ubworozi abuhuza n’ubuhinzi bw’avoka, urutoki n’ikawa, byose bikamufasha kubona umusaruro ugaragara.

Uyu mushinga wamufashije kugera ku bikorwa by’iterambere birimo kuvugurura inzu y’iwabo byamutwaye arenga miliyoni 3 Frw, kugeza umuriro n’amazi aho atuye, no kubaka ibiraro bigezweho by’ingurube byatwaye miliyoni 42 Frw. Yanateye ibiti bya kawa 1,200 kuri hegitari imwe, agura undi murima wa hegitari ateramo ishyamba ryamutwaye arenga miliyoni 20 Frw.

Ati “Iyo mbaze amafaranga ninjiza buri kwezi arenga miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda,kuko mpemba abakozi buri kwezi Miliyoni 16 500 000, mpemba ba nyakabyizi amafaranga ibihumbi 2 ku munsi,ubwo ku kwezi arenga ibihumbi 60, hari ibindi nkenera nk´imiti y´amatungo,ibiryo,nanjye murugo nkenera kubaho,nibindi bisaba amafaranga kandi mbishoramo hafi miliyoni irenga ku kwezi.

Yunzemo ati: “Ibyo byose iyo mbirangije ayanjye nsigarana nk´inyungu ni ibihumbi 720 ku kwezi,urumvako byibuze mu mwaka ibi bikorwa bibasha kunyinjiriza miliyoni zirenga 8 nabashije gukemura ibyo byose. Ni akazi buri wese yakora”.

Uwamariya ashishikariza cyane abagore kwitinyuka bagashora imari mu mishinga ibateza imbere, agaragaza ko ubworozi n’ubuhinzi bidakumira umuntu gukora ibindi, ahubwo bimufasha kugera ku iterambere rirambye.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko nubwo ubutaka bw’u Rwanda butiyongera, abaturage bakomeje kwiyongera.

Uwo muyobozi yashishikarije abaturage kubyaza umusaruro ubutaka bakoresheje igenamigambi n’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi, anagaragaza ko Leta yashyizeho ibigo bitunganya intanga z’ingurube mu rwego rwo kongera umusaruro n’ubwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa