Uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Democracy for the Citizens Party, Rigathi Gachagua, yongeye kwibasira Perezida William Ruto basasanzwe bacana uwaka.
Gachagua yavuze ko Perezida William Ruto, yigeze kumubwira ko ashaka kugira ubutunzi burenze imiryango ifite ubutunzi bwinshi muri Kenya.
Gachagua uri mu ruzinduko mu Bwongereza ku mpamvu za politiki yatangaje ko Perezida Ruto yigeze kumubwira ko ashaka gukira kurusha imiryango ya Kenyatta na Moi na yo ikomoka ku babaye abaperezida b’ibi bihugu.
Iyi miryango iri mu yihagazeho muri Kenya mu bijyanye n’ubutunzi yakuye kuri Jomo Kenyatta wayoboye Kenya bwa mbere nyuma y’ubwigenge ndetse na Daniel Arap Moi wamusimbuye.
Mu kiganiro na Kenya Newsline, Rigathi Gachagua ati “Perezida yaje agamije kwigwizaho ubutunzi ni na yo mpamvu yazahaje igihugu. Ni umukire ndetse nibuka ko ubwo twari tubanye neza yambwiye ko mu myaka itanu ashaka kuzaba yarabaye umukire kurusha imuryango wa Kenyatta n’uwa Moi.”
Rigathi Gachagua yavuze ko Perezida Ruto yageze kuri uyu muhigo mu myaka ine abigeraho bigizwemo uruhare no gukoresha umutungo w’abaturage.
Ati “Ni byo, uyu munsi arakize cyane kurusha iriya miryango yose ariko yasenye buri kintu cyose.”
Uyu mugabo yavuze ko abanyepolitiki benshi bateshuka ku nshingano zabo zo gukorera abaturage ahubwo bagaharanira kwigwizaho imitungo.
Ati “Ubuyobozi ni umuhamagaro si urwego rukugeza ku butunzi. Ntabwo ari uburyo bwo kukugeza ku butunzi ahubwo ni ukuzuza inshingano. Ni yo mpamvu ubona abayobozi bamwe biyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko bagamije gushaka ubukire, batongera gutorwa.”
Rigathi Gachagua wegujwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya mu mpera za 2024, mu mwaka ushize yatangaje ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu 2027, ndetse avuga ko natorwa azakora icyo yise ‘kubohora igihugu’.
Gachagua yavuze ko aramutse atowe yazita ku kuzahura ubukungu no guteza imbere abaturage.
Ati “Nubwo dushaka ubuyobozi tuzagira ibihe bikomeye kuko tuzatangirira ku busa mu kongera kuzahura Kenya.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *