Rulindo: Abarenga ibihumbi 10 bagiye kuvurwa n’Ingabo z’u Rwanda ku buntu
Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025
Inzobere mu kuvura indwara zitandukanye zo mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe zatangiye igikorwa cy’Ingabo na Polisi cyiswe ‘Citizen Outreach Program’ cyo kuvura abaturage bo mu Karere ka Rulindo no mu nkengero zaho nta kiguzi.
Ni igikorwa cyatangirijwe mu Bitaro bya Kinihira muri Rulindo ku itariki 23 Kamena 2025 kikaba kizamara ukwezi aho biteganyijwe ko abaturage barenga ubihumbi 10 bazavurwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kinihira, Dr. Ruzindana Wanyoni yavuze ko ubwo buvuzi buzibanda ku ndwara z’amagufwa, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, kubaga mu nda netse n’iz’imbere mu mubiri.
Bamwe mu bahawe ubuvuzi ku ikubitiro babwiye RBA ko bishimiye uburyo bahawe iyi serivisi nta kiguzi ndetse n’abataragerwaho bafitiye icyizere inzobere zo mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda.
Umwe yagize ati “Si ubwa mbere baje kutuvura hano ku Bitaro bya Kinihira kandi uwo bavuye wese ataha yishimye avuga ko bamuvuye neze.”
“Ubushize baraje bavura abantu indwara nyinshi barakira. Njye nari nacikanwe ariko ubu nizeye ko baramvura kuko mfite uburwayi butandukanye burimo ubw’amaso, amenyo n’amatwi.”
Abaturage bitabiriye iyi gahunda bagera hafi ku 1000 bifuza ko icyo gikorwa cyajya kiba kenshi kikava ku nshuro imwe mu mwaka kikaba nka buri gihembwe kugira ngo bose babashe kugerwaho ndetse n’abahawe ubuvuzi mbere bakomeze gukurikiranwa.
Kuvura abaturage kw’Ingabo z’u Rwanda ni igikorwa gihoraho mu rwego rwo kwegera abarwayi bo mu bitaro byo mu ntara basanzwe boherezwa mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali bitewe n’indwara zikomeye bafite ariko bakagorwa cyane no kubona amikoro.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *