skol

Rulindo: Bahangayikishijwe n’abana bata ishuri bakajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe: Tuesday 11, Nov 2025

featured-image

Abatuye mu Karere ka Rulindo batangaje ko bahangayikishijwe n’uburyo abana babo bata ishuri bakajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ababyeyi bo mu Murenge wa Cyinzuzi babwiye TV1 ko abana babo bava mu ishuri bibwira ko amafaranga bagiye gukorera azabasazisha nyamara bishuka kuko mu bihe biri imbere bazaba basabwa kugira ubumenyi bwunganira imbaraga zabo.

Umwe muri bo yagize ati: “Ikibazo dufite aha ni abana bakiri bato batari kujya ku ishuri cyane cyane bakurikiranye amafaranga y’amabuye y’agaciro. Nko guhera ku myaka itanu umwana aba atangiye kumenya gasegereti.”

Aba babyeyi bavuga ko iyo umwana amaze kubona 2000 Frw ku munsi aba atagisubiye ku ishuri.

U Rwanda rwatangiye urugendo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, bituma uburezi bw’ibanze butangwa ku buntu kugeza mu wa gatandatu w’ayisumbuye.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi y’umwaka wa 2023/24 igaragaza ko abanyeshuri bari mu mashuri barenga miliyoni 4,8.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri basibiye mu mashuri abanza bagera kuri 29,7%, mu cyiciro rusange hasibiye 21,4% mu gihe mu yisumbuye hasibiye 6,3%.

Abavuye mu ishuri mu cyiciro cy’amashuri abanza ni 5,2%, mu cyiciro rusange ni 4,1% mu gihe mu mashuri yisumbuye abavuye mu ishuri ni 4,8%. Muri rusange abavuye mu ishuri bangana na 4,7%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyinzuzi, Habumuremyi Thadee yavuze ko inzego z’ibanze zifatanya n’ababyeyi mu gusubiza abana mu ishuri.

Ati: “Ibigo by’amashuri bihari turafatanya kugira ngo tushishikarize abana kwiga.”

Imibare igaragaza ko abahungu ari bo bata ishuri cyane bajya mu mirimo yo gucukura amabuye y’agaciro no kusoroma icyayi mu turere gihingwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa