skol

Rulindo: Polisi yataye muri yombi abantu barindwi bacukuraga zahabu mu buryo butemewe

Yanditswe: Friday 08, Aug 2025

featured-image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo ifatanyije n’izindi nzego yataye muri yombi abaturage barindwi bacukuraga zahabu mu buryo butemewe.

Bayacukuraga mu Murenge wa Rukozo mu Kagali ka Mberuka. Batawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa 8 Kanama 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bugira ingaruka mbi, haba k’ubukora, umuryango, ibikorwaremezo, ibidukikije n’ahandi.

Ati “Tuzakomeza gukangurira abantu kugendera kure ubu bucukuzi kuko bugira ingaruka nyinshi bitewe n’uko babukora ntacyo bitayeho. Abanga kubireka, bazajya bafatwa, bahanwe kandi hanarengerwe ibyo bangiza.”

IP Ngirabakunzi yavuze ko usibye kwangiza ibigaragarira amaso, ubu bucukuzi bunangiza imibanire y’abaturage aho usanga abishora muri ubu bucukuzi bashyamirana na ba nyir’ibikorwa byangizwa.

Ati “Turabashishikariza gukorera mu bigo byemewe kuko ni byo bitanga umutekano uhagije. Abatabyumva bazajya bahanwa hisunzwe amategeko.”

Abacukura zahabu mu buryo butemewe mu murenge wa Rukozo, bangiza imyaka n’imirima y’abaturage, imigezi, ibiraro, imihanda ndetse bakanagirana n’amakimbirane n’abangirizwa ibikorwa.

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu tugaragaramo amabuye y’agaciro menshi yo mu bwoko butandukanye aho usanga hari abaturage basanzwe batuye muri aka karere cyangwa n’abaturuka ahandi bishora mu bikorwa byo kuyacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni kamwe mu turere dukorerwamo ibyaha byinshi byiganjemo iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Muri utwo turere harimo n’aka Gakenke, Nyanza, Muhanga na Kamonyi, Gatsibo na Kayonza.

Mu myaka itatu ishize kugeza mu 2024 muri utwo turere hagaragayemo ibyaha bigeze kuri 226 byo kwangiriza ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa