RURA yinjiye mu kibazo cya internet ya MTN Rwanda yari yavuyeho
Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko ruri gukurikirana ikibazo abakoresha internet ya MTN Rwanda kugira ngo gikemuke vuba byihuse.
Mu masaha ya Saa Yine z’igitondo ku wa 12 Ugushyingo 2025, abakoresha internet ya MTN Rwanda bahuye n’ikibazo cyo kubura ihuzanzira, ivaho iminota itari mike na nyuma yaho ikajya igenda nabi.
MTN Rwanda ibinyujije kuri konti ya X yihanganishije abakiliya bayo yerekana ko yahuye n’ikibazo muri serivisi za internet cyatewe n’ibura rya serivisi za internet z’iki kigo muri Tanzania na Uganda.
Iti: “Amatsinda yacu mu bya tekiniki ari gukora ibishoboka ngo hasubireho ihuzanzira ryuzuye vuba bishoboka. Tubiseguyeho ku ngaruka byateje.”
Nyuma y’ubu butumwa, RURA yahise isubiza ko ikomeje kubikurikiranira hafi ngo bikemuke vuba.
Yagize iti: “Turamenyesha abakoresha internet ya MTN ko RURA iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemurwe vuba bishoboka.”
MTN Rwanda yaherukaga guhura n’ibibazo by’ihuzanzira muri Nyakanga 2025, aho abakiliya bayo bagowe no guhamagara, kohereza ubutumwa cyangwa amafaranga no gukoresha internet mu gihe cy’iminsi ibiri.
Icyo gihe RURA yahanishije MTN Rwanda ihazabu ya miliyoni 30 Frw kubera iyo minsi ibiri yamaze itarakemura ikibazo.
Itegeko rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho, ingingo yaryo ya 26, ivuga ko iyo uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo cyihanangiriza cy’Urwego Ngenzuramikorere cyafashwe hakurikijwe ibiteganwa n’itegeko, ahanishwa kimwe cyangwa byinshi muri ibi bihano birimo "gutanga ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 15 Frw kuri buri munsi wose atubahirije ibyo asabwa, uhereye igihe yamenyeshejwe icyemezo cyongeye gushimangirwa."
MTN Rwanda yavuze ko abakozi bayo bashyize imbaraga mu gusubizaho internet mu buryo bwuzuye

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *