Rurageretse hagati ya Macron na Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Butaliyani
Yanditswe: Wednesday 27, Aug 2025
Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Butaliyani, Matteo Salvini, yavuze ko 80% by’abaturage b’u Bufaransa bifuza ko Perezida Emmanuel Macron, yava ku butegetsi.
Salvini yavuze ko imvugo za Macron zo gushyigikira ibyo kohereza ingabo muri Ukraine zigamije kugarura igikundiro afite mu Bafaransa kuko gisa n’aho cyaguye.
Ni amagambo uyu muyobozi wo mu Butaliyani yagarutseho nyuma y’uko u Bufaransa buhamagaje Ambasaderi w’u Butaliyani mu Bufaransa, Emanuela D’Alessandro ngo atange ibisobanuro ku myitwariye ya Salvini.
Salvini yari yavuze ko Macron akwiriye gufata intwaro akajya kurwanira Ukraine wenyine kuko nta Mufaransa n’umwe uzemera kumukurikira.
Inshuro nyinshi Macron yakunze gushyigikira ibijyanye n’intambara muri Ukraine aho kwimakaza inzira y’ibiganiro.
Ni na we ukunda gushyira imbere igitekerezo cy’uko OTAN yakohereza ingabo muri Ukraine. U Burusiya na bwo bwarahiriye ko butazigera bwemerera izo ngabo kwinjira muri Ukraine.
Macron aherutse kuvuga ko Putin ari umuntu mubi cyane udakwiriye kwizerwa.
Yagize ati “Ntabwo mvuze ko agiye gutera u Bufaransa ejo cyangwa ejo bundi, ariko u Burayi burugarijwe.”
Icyakora u Burusiya bwarabihakanye buvuga ko ntaho bihuriye n’ukuri ko nta mugambi bufite wo gutera ibihugu byo muri OTAN.
Imvugo ya Macron ntabwo yashimishije n’abarimo Salvini wavuze ko uyu Mufaransa ari kwiyenza ku bantu bose kuko amaze kubona ko nta muturage w’u Bufaransa ukimushaka.
Ubwo abo mu ishyaka rye rya Lega bari bateraniye i Trentino, i Salvini yavuze ko Macron akunda kunenga abayobozi b’ibihugu bitandukanye kubera ko Abafaransa batakimwishimiye.
Yatanze urugero ku buryo uyu muyobozi wo mu Bufaransa yakunze kunenga Trump, Putin, Netanyahu cyangwa Guverinoma yo mu Butaliyani.
Ati “Buri gihe Macron akunze gushyira imbere ibiganiro by’intambra, ingufu za nucléaire, misile, igisirikare cy’u Burayi, kuko azi ko abaturage be bari kumushiraho. Urebye nka 80% by’Abafaransa si bo bazatora Macron agiye.”
Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Butaliyani, Matteo Salvini, yavuze ko 80% by’abaturage b’u Bufaransa batifuza ko Perezida Emmanuel Macron

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *