skol

Rurageretse hagati ya Perezida Ndayishimiye na ’Imbwa Itukura’

Yanditswe: Thursday 23, Apr 2026

featured-image

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahanganye n’Umurundi wiyise ‘Imbwa Itukura’ ku mbuga nkoranyambaga, agaragariza Abarundi ko ntawe ukwiye kumwizera kuko uwiyise iri zina nta kizima aba afite cyo kuvuga.

Nubwo yiyise ‘Imbwa Itukura’, Abarundi bamuzi bahamya ko ari umwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi, kandi ko amakuru atangaza aba ayahagazeho, cyane ko ibyinshi mu byo ateguza ko bizaba birangira bibaye.

Tariki ya 18 Mata, uyu Murundi yatangaje ko ishyaka CNDD-FDD riri gutegura inama nkuru iteganyijwe tariki ya 26 Mata 2026, byitezwe ko izafatirwamo umwanzuro wo kugena Ndayishimiye nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

‘Imbwa Itukura’ umaze imyaka ibiri akoresha urubuga X, yatangaje ko Ndayishimiye ashaka ko igihe amatora y’Umukuru w’Igihugu abera gihinduka, kikaba muri Mutarama cyangwa Gashyantare, aho kuba muri Gicurasi nk’uko byari bisanzwe.

Ku wa 22 Mata, ubwo Ndayishimiye yatangizaga ibikorwa byo gusobanurira abaturage gahunda y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027, muri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega, yibasiye bikomeye ‘Imbwa Itukura’, avuga ko uwiyise ‘imbwa’ adakwiye gufatwa nk’umuntu muzima.

Ndayishimiye yagize ati “Hariho Umurundi wiyise imbwa. Iyo mbwa yihaye n’ibara ngo iratukura. Yabaye acyumva ko hagiye gutegurwa amatora, urumva ni imbwa nyine, nta kundi. Umuntu urinze yiyita imbwa, akiha n’ibara, aba ari imbwa, ntekereza ko nta wamukurikira.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko nta gahunda ihari yo guhindura igihe amatora abera, ahubwo ko ‘Imbwa Itukura’ yabitangaje ishaka guhahamura Abarundi, icyakoze ko icyiza ari uko nta muntu ushobora kwizera uyu Murundi.

Ku wa 22 Mata, ‘Imbwa Itukura’ yahise asubiza Ndayishimiye, amushimira ko yafashe umwanya akamuvugaho, yongeraho ati “Gusa ndakwibutsa, ibyo mvuga uba wabivuze twicaranye. N’ayo matariki uyahinduye kuko mbivuze.”

Uyu Murundi yatangaje ko icyo Ndayishimiye adashobora guhakana ari uko hateganyijwe inama ya CNDD-FDD igamije kumwongeza manda, ateguza ko mu gihe kiri imbere azasobanura uko umugambi wo kumugumisha ku butegetsi wateguwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa